Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yirukanye mu mirimo Dr Patrick Hitayezu wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN.
Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuwa Gatatu tariki 01 Ugushyingo 2023 rivuga ko uyu muyobozi “yirukanywe bijyanye n’imyitwarire mibi yakomeje kwiyongera mu mirimo yari ashinzwe.’’
Mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022 iyobowe na Perezida Kagame ni ho Dr Patrick Hitayezu yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru muri MINECOFIN.
Ni imirimo yari yahawe kandi mbere y’uko mu 2019 mu mavugurura yabaye mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, yasize Dr Patrick Hitayezu agizwe umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi yarwo (Igihe).
1 comment
Komereza Aho munywanyi