Mu butumwa yanyujije kuri X ku wa 13 Gashyantare 2026, yagize ati “Ndashimira mushiki wanjye, Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley, ku bwo kongera gutorwa abikwiriye.”
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruha agaciro ubucuti bukomeye buri hagati y’ibihugu byombi, bushingiye ku mahame ahuriweho yo kwiyemeza, kudacogora n’umuhati wo guharanira ubukire n’agaciro by’abaturage b’ibihugu byombi.
Ati “Twizeye gukomeza kwagura ubufatanye bwacu mu myaka iri imbere. Wowe n’abaturage ba Barbados mbifurije gukomeza kugera ku ntsinzi no gutera imbere.”
Mottley yatsindiye kuba Minisitiri w’Intebe wa Barbados ku kigero cyo hejuru aho Ishyaka rye rya Barbados Labour Party, ryegukanye imyanya yose uko ari 30 mu matora rusange y’Inteko Ishinga Amategeko.
Minisitiri Mottley yatsinze Ralph Thorne wo mu Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Democratic Labor Party.
Akimara gutorwa Minisitiri Mottley yabwiye abaturage ati “Ntabwo twaje mu biro gutyo gusa. Twaje guhindura Barbados ikaba nziza kurushaho no guhindura ubuzima bwanyu bukaba bwiza kurushaho.”
Yijeje abaturage ko azaharanira iterambere mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ituze rya rubanda n’ubwikorezi.
Barbados ni ikirwa kiri mu karere ka Caraïbes. Ifite ubuso bwa kilometero kare 439. Ni igihugu cyateye imbere mu bukerarugendo kandi kizi kureshya abashoramari b’abanyamahanga.
U Rwanda na Barbados bifite umubano uhamye. Bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere, arebana no kuba sosiyete ya RwandAir yakorera ingendo muri Barbados.
Mu Ugushyingo 2022, Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley, yafunguye ibiro by’uhagarariye inyungu za Barbados mu Rwanda.
Icyo gihe Minisitiri Mottley yari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi. Ni uruzinduko rwari rukurikiye urwo Perezida Kagame yari yagiriye muri Barbados muri Mata uwo mwaka.
Icyo gihe ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire ari mu ngeri zitandukanye zirimo siporo ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.
Muri Gashyantare 2025, Perezida Paul Kagame na bwo yaganiriye Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley na Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo.
Bari bahuriye i Addis Abeba muri Ethiopia, ahari hari kubera inama isanzwe ya 38 y’abakuru n’ibihugu na za guverinoma y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).


