Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Perezida Kagame yahishuye ko tutari ba gashozantambara ariko turi ba karwanantambara

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagaragaje ko nta muntu ugomba kugena uko u Rwanda rugomba kubaho, asaba Ingabo z’u Rwanda kugaragariza ukuri abaruharabika, ushaka kuzana intambara bakamurasa mu buryo bwo gukomeza kurinda ubusugire bw’Igihugu n’Abanyarwanda.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025 ubwo yaganirizaga abasirikare, abapolisi n’abacungagereza barenga 6000 mu kigo cya gisirikare cyigisha urugamba cya Gabiro kiri mu ntara y’Iburasirazuba.

Perezida Kagame yashimiye aba basirikare ku kazi kenshi, gakomeye, ka ngombwa bamaze igihe bakora ndetse bakorera Igihugu cyabibarutse na bo batisize.

Yavuze ko amateka y’u Rwanda yigishije Abanyarwanda byinshi bagomba kubakiraho, birimo akababaro, ibihe bikomeye ariko agaragaza ko icyangombwa ari uko u Rwanda rutazimira.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’ubwo hari abashaka kwigira nk’aho baremye abandi, ariko agaragaza ko atari byo.Yavuze ko niba hari n’abaremye abandi, abo ari ab’ahandi aho kuba abo mu Rwanda.

Ati: “Icyo bivuze ni uko twebwe nk’abantu twigenera twibeshaho, n’iyo ibikubeshaho bitaba byuzuye bikaba byaturuka ahandi bigomba kwiyongera ku byawe, ntabwo biza bisimbura ibyawe. Ntabwo biza bikwambura uburenganzira wifiteho, bw’icyo uri cyo…. byiyongera ku byawe ndetse ukaba wanashimira uwabiguhaye.”

Perezida Kagame yavuze ko uwaha Abanyarwanda icyo ari cyo cyose, bitamuha uburenganzira bwo kwitwara nk’uwabaremye.

Yabwiye abo mu nzego z’umutekano ko bafite inshingano nini, haba ku gihugu n’iyo kurinda Abanyarwanda bakumira ibirura bihora bishaka gucuza Abanyarwanda ibyabo.

Ati: “Hari abantu b’ibirura, uhindukira wareba hirya bagashikuza akawe bakagatwara cyangwa se na we bakagutwara. RDF ishinzwe kurinda Abanyarwanda kugira ngo batazaribwa n’ibirura.”

Yavuze ko nta myaka itatu cyangwa itanu ishira hatabayeho icyugariza u Rwanda, nyamara kitaruturutseho, ahubwo cyaturutse ahandi.

Yavuze ko u Rwanda rutajya rushotorana, icyakora iyo hagize icyugariza u Rwanda, ingabo zarwo ziba zigomba kuhaba zikarasana.

Ati: “Kandi kurasana bivuze ko hari abapfa, abakomereka ariko intego ntabwo ari ukwica cyangwa gukomeretsa, keretse iyo abandi batumva u Rwanda batanarukunda, barutejeho intambara. Icyo gihe wa mwuga ni ho uzira mu nshingano nyakuri. Icyo gihe intambara irarwanwa.”

Yibukije Ingabo z’u Rwanda ko iyo bibaye ngombwa ko zinjira mu ntambara, bigomba kuba ihame ko ziyitsinda, bitari ukurwana birimo kubabarira, ahubwo ari ukubikomeza, abanzi b’u Rwanda bakicuza impamvu barushojeho intambara.

Ni kenshi Abatifuriza u Rwanda ineza, bagaragaje ko bazarutera, bagakuraho ubuyobozi buriho bagashyiraho abo bashaka, ndetse bakica cyangwa bagakiza abo bashaka

Perezida Kagame abakomozaho yagize ati “Tugomba guhora twiteguye kuko ukugirira nabi ntitumenya aho avuye, ntitumeya igihe abishakiye.” (Igihe)

Abasaga ibihumbi bitandatu (6000) ni bo basoje amasomo akomatanyije bari bamazemo iminsi.

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko tutari ba gashozantambara ariko turi ba karwanantambara.
Mu bitabiriye uyu muhango harimo n’abajenerali bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Related posts

Major Nshimiyimana Gavana wagabye ibitero byishe abaturage mu Kinigi yishwe n’abakomando ba M23.

N. FLAVIEN

Perezida Trump yashyize Biden ku gahanga intambara yo muri Ukraine.

ISHIMWE Elyse Naise

Minisitiri Kayisire yagaye abanyamadini bari bashinzwe umukumbi w’Imana aho kuwukenura bakawugambanira.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777