Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ikoranabuhanga Politike Trending News Ubukungu

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Jack Ma washinze Alibaba Group

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Jack Ma, washinze Alibaba Group, biganisha ku bufatanye mu guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku guhanga ibishya n’ikoranabuhanga.

Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025  i Kigali.

Jack Ma ari i Kigali mu bikorwa bya Africa’s Business Heroes (ABH) mu kugaragaza uko umushinga wa Alibaba ugamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika no guteza imbere ireme ry’akazi.

Ni mu gihe irushanwa ry’icyiciro cy’irangiza riri kuba uyu munsi  ku nshuro ya karindwi ryahuje ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’indashyikirwa ku mugabane wa Afurika, aho abagera ku 10 bahize abandi bari kwerekana imishinga yabo bahatanira kuzasaranganya inkunga ingana na miliyoni 1.5 z’Amadolari ya Amerika angana na  miliyari 2 na miliyoni 170 z’amafranga y’u Rwanda.

Amarushanwa nyafurika ahuza ba rwiyemezamirimo bo mu bihugu bya Afurika, aba buri mwaka hagamijwe kongerera ubushobozi ba rwiyemezamirimo baba bahize abandi, aho bahabwa amafaranga yo gushyira mu bikorwa no kunoza imishinga yabo, ndetse bakanahabwa n’amahugurwa.

Inama ya ABH imaze iminsi ibera mu Rwanda kuva ku wa 12 kugeza tariki ya 13 Ukuboza 2025 yahuje abashoramari bo muri Afurika izwi nka “Africa’s Business Heroes”, iri yabaye ku nshuro yayo ya karindwi.

Ni inama yahurije hamwe abasaga 1 000 barimo ba rwiyemezamirimo, abashoramari, abajyanama mu by’imari, abafatanyabikorwa n’inzobere mu nzego zitandukanye ku Mugabane wa Afurika biga ku iterambere ry’ishoramari.

Jack Ma washinze Alibaba Group ari kumwe na Perezida Kagame bagaraniriye ku iterambere ry’ubucuruzi binyuze mu ikoranabuhanga no guhanga udushya

Related posts

Joseph Kabila wabaye Perezida wa DR Congo yasabiwe igihano cy’urupfu.

N. FLAVIEN

M23 yemeje ko yafashe Bunagana yose, FARDC ihungira muri Uganda.

N. FLAVIEN

Twahisemo Kingdom School, ntiduteze kuyivaho kuko ibyo abana bacu bahakura bidutera ishema

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777