Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Perezida Kagame yaganiriye mu muhezo na mugenzi we Edgars Rinkēvičs wa Latvia.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, yakiriwe anagirana ibiganiro mu muhezo na mugenzi we Edgars Rinkēvičs uyobora Igihugu cya Latvia.

Perezida Kagame ari muri iki gihugu cyo mu majyaruguru y’umugabane w’u Burayi kuva ku wa Kabiri tariki ya 01 Ukwakira 2024, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Ejo ku wa Kabiri Umukuru w’Igihugu yasuye inzu ndangamurage y’iki gihugu.
Ibiganiro bye na Edgars Rinkēvičs kuri uyu wa Gatatu byabereye mu muhezo, bikaba byabanjirije ibihuza abakuru b’ibihugu byombi n’itsinda ry’abayobozi babaherekeje byibanze ku kwagura umubano uhuriweho.

Abakuru b’ibihugu byombi kuri gahunda byari biteganyijwe ko baganira ku mubano w’u Rwanda na Latvia, ku bibazo byugarije Afurika n’u Burayi ndetse no ku bufatanye mu miryango mpuzamahanga.

Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Latvia ruje nyuma y’umwaka umwe we na Perezida Edgars Rinkēvičs bahuye bakagirana ibiganiro.

Ni ibiganiro byibanze ku buryo bwo “gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga ndetse n’ishoramari.”

Usibye Perezida wa Latvia, Perezida Paul Kagame binitezwe ko agomba kugirana ibiganiro na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko (iya Latvia yitwa Saeima), Daigas Mierinas na Minisitiri w’Intebe, Evikas Silinas.

U Rwanda na Latvia byatangiye umubano weruye mu bya dipolomasi guhera taliki 10 Mata 2007, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ubutwererane bwabyo bukaba bukomeje kwaguka uko bukeye n’uko bwije.

Muri Kamena umwaka ushize ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya Politiki.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent n’Umunyamabanga wungirije wa Leta akaba n’Umuyobozi wa Politiki muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Latvia, Andžejs Viļumsons.

Related posts

Uwasimbuye Osama bin Laden ku buyobozi bwa al-Qaeda yishwe na Amerika mu gitero cya Drone.

N. FLAVIEN

Zimwe mu ngingo zibandwaho mu kiganiro Perezida Kagame agirana na RBA.

N. FLAVIEN

Musanze: Ubufatanye bw’Ingabo z’Igihugu n’abikorera mu kwihutisha iterambere ry’umuturage.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777