Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko kuva hatangira kumvikana imvugo z’abavuga ko biteguye gutera u Rwanda bakarushwanyaguza, Igihugu cyiteguye ndetse ngo uwahirahira atera u Rwanda ashaka kurushwanyaguza yakwisanga ari we washwanyaguritse.
Ni ubutumwa Perezida Kagame yagarutseho mu birori byo gusoza umwaka wa 2023, yakiriyemo abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023.
Ibi birori byanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu, urubyiruko n’abandi.
Perezida Kagame yavuze ko mu gusoza umwaka no gutangira undi abantu bidagadura ariko bakomeza kuzirikana ko hari n’ibibi bishobora kuba.
Yavuze ko ari byiza kwishimira ibyiza ariko “witegura ibishobora kudusubiza inyuma kugira ngo bitaba.”nk’uko tubikesha Igihe.
Ibi birori byo gusoza umwaka wa 2023 byabaye nyuma y’iminsi mike Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tshilombo atangaje ko ashaka gutera u Rwanda ashinja gufasha umutwe wa M23.
Perezida Kagame yavuze ko uwigamba gutera u Rwanda akarushwanyaguza, yibeshya cyane.
Yagize ati: “Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gutera u Rwanda akarushwanyaguza, icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.”
Abigarutseho nyuma y’uko tariki 18 Ukuboza 2023, Perezida Tshisekedi yatangarije abanye-Congo ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko bitari ngombwa ko ingabo ze, FARDC, zinjira ku butaka bw’u Rwanda kuko ngo zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali ziri mu Mujyi wa Goma.
Perezida Kagame yasobanuye ko ibyo kimwe n’andi magambo yatangajwe mbere bikimara kuvugwa, hari abaje kumwumvisha ko yari amagambo Tshisekedi yavuze yikinira.
Bivugwa ko Perezida Tshisekedi Tshilombo ashobora kuba yarabivuze ari mu rwego rwo kubeshya abaturage agamije kubizeza ibitangaza ngo bongere kumutorera kuri manda ya kabiri.
Perezida Kagame yavuze ko adashobora kubifata nk’imikino. Ati: “Gukoresha kugirira nabi u Rwanda kugira ngo ibintu bikugendere neza wowe? […] Twe ntabwo tuzategura kugirira nabi umuntu uwo ari we wese. Ntushobora no kuza kunyigisha ngo uriya wavugaga biriya ngo ntabwo ari byo yavugaga.”
“Njye ngomba kwitegura kugeza igihe nzabonera ibimenyetso ko atari byo yavugaga.”
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko nta muntu ukwiye gukoresha u Rwanda mu nyungu ze, ashaka kugera ku byo ashaka kuko bitazamuhira.
Ati: “Nta gishobora kutubaho kiri hanyuma y’icyatubayeho. Ubwo rero ushaka kudukiriraho cyangwa kudukoresha kugira ngo agere ku bye, ibyo biramureba.”
Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze kumvikana akoresha imvugo zikakaye ku Rwanda mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora yabaye tariki 20 Ukuboza 2023. Ibyatangajwe by’agateganyo bikaba bigaragaza ko ari we watsinze abandi n’amajwi 73.34%, akaba akurikiwe na Moïse Katumbi wagize asaga gato 18.3%.
