Mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ibera i New York, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ubwo yasaga nk’usubiza ibyavuzwe mbere na mugenzi we wa DR Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko umukino wo gushinjanya udakemura ibibazo.
Muri iyi nteko rusange ya 77 iri kubera i New York, Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yashinje yeruye u Rwanda ubushotoranyi rwihishe muri M23.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame we yavuze ko hari impamvu yihutirwa yo kubona ubushake bwa politiki mu gukemura (guhera mu mizi) amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo.
Yagize ati: “Umukino wo gushinjanya ntukemura ibyo bibazo”.
Perezida Paul Kagame yanenze ko uko ibintu biheruka kumera mu minsi ishize muri ako gace bisa nk’uko byari bimeze mu myaka 20 ishize hoherezwa ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.
Kuva muri Kamena uyu mwaka, umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana wo mu Ntara ya Kivu ya ruguru, uri ku mupaka na Uganda, n’utundi duce tumwe two muri iyo ntara.
Muri weekend ishize, umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres yabwiye France24 ko M23 ifite ibikoresho bigezweho kandi bikomeye biruta iby’ingabo za ONU ziri muri DR Congo.
Guterres yemeje kandi ko hari aho biva, ariko yirinda kugira Igihugu atunga urutoki.
Igisirikare cy’u Rwanda cyagiye gishinjwa gufasha M23 mu bikoresho no mu basirikare, gusa Leta y’u Rwanda ntiyahwemye guhakana ibi birego ivuga ko ikibazo cya M23 ari ikibazo cya DR Congo ubwayo.
Perezida Paul Kagame yabwiye inteko rusange ya UN ko ubufatanye bw’Ibihugu by’akarere cyangwa ubwumvikane bw’Ibihugu bibiri byerekanye ko byakora itandukaniro.
Yatanze urugero ko ibi byakozwe muri Centrafrique, ku bwumvikane bw’Ibihugu bibiri (Centre Afrique n’u Rwanda) no mu Majyaruguru ya Mozambique aho u Rwanda n’Umuryango w’Ibibugu bya Africa y’Amajyepfo, SADC, byohereje ingabo kugarura amahoro.
Ati: “Ubu buryo bukoreshejwe neza muri DR Congo, nk’uko byasabwe na gahunda y’i Nairobi, bushobora gukora itandukaniro”.
Muri uyu mwaka, inama zahuje abayobozi b’akarere z’i Nairobi zageze ku mwanzuro wo gushinga umutwe w’ingabo z’akarere hatarimo iz’u Rwanda zikajya muri DR Congo.
Ntiharamenyekana neza igihe ibikorwa by’izo ngabo byo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo bizatangirira.
Uyu munsi i New York, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ibikorwa nk’ibyo birambe bisaba inkunga ihoraho y’amafaranga y’umuryango mpuzamahanga.
Ikibazo cya M23 cyateje umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DR Congo n’ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka, n’imibereho y’abaturage.
Nyuma y’umuhate wa Perezida wa Angola mu kunga u Rwanda na DR Congo, ubu haravugwa uwa Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa mu guhuza ibi Bihugu byombi, bikaba binavugwa ko Perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we Paul Kagame uyu munsi yabahurije i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.