Ubwo yari muri Leta ya California mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo kwifashisha mu kwiyamamaza mu matora yo mu mwaka utaha, Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahangaye Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping amwita umunyagitugu.
Perezida Biden avuze amagambo nk’aya nyuma y’umunsi umwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken ahuye na Perezida Xi mu biganiro i Beijing, byari bigamije guhosha ubushyamirane hagati y’ibi Bihugu bibiri by’ibihangange.
Perezida Xi yavuze ko hari intambwe yatewe muri ibyo biganiro i Beijing, mu gihe Blinken yagaragaje ko impande zombi ziteguye kugirana ibindi biganiro. U Bushinwa nta cyo bwari bwasubiza kuri ayo magambo ya Biden.
Perezida Biden, wari uri muri icyo gikorwa cyo gukusanya inkunga mu ijoro ryo ku wa kabiri ku isaha yo muri Amerika, yanavuze ko Xi yakojejwe isoni n’ubushyamirane bwo mu gihe cya vuba aha gishize bujyanye n’igipurizo cy’u Bushinwa cy’ubutasi cyaturikirijwe mu kirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigahanurwa.
Perezida Biden yagize ati: “Impamvu Xi Jinping yahangayitse cyane, ku bijyanye n’igihe nahanuraga kirya gipurizo kirimo ibinyabiziga byuzuye ibikoresho by’ubutasi, ni uko atari abizi ko ari ho kiri. Icyo ni ikimwaro cyinshi ku banyagitugu. Igihe batari bazi ibyabaye”.
Uruzinduko rwa Blinken i Beijing rufatwa nk’urwambere rw’umudiplomate wo hejuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe kigera ku myaka hafi itanu cyari gishize, rwongeye gutangiza kuvugana kwo ku rwego rwo hejuru hagati y’ibyo Bihugu bibiri.
BBC yanditse ko Biden na Xi bavuze ko ari intambwe nziza itewe. Ariko Blinken yasobanuye ko hari ibintu bikomeye ibyo Bihugu bibiri bitumvikanaho.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa bimaze igihe kirekire bishyamiranye kubera uruhuri rw’ibibazo birimo nk’ubucuruzi, uburenganzira bwa muntu ndetse no kwigenga kwa Taiwan.
Ariko umubano wabyo wazahaye by’umwihariko mu mwaka ushize. Mu gihe amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari hafi kuba ndetse ubushyamirane n’u Bushinwa bukaba burimo kugaragara nk’ikibazo cya politiki, bamwe mu basenateri bo mu ishyaka ry’abarepubulikani bakomeje kwibasira ubutegetsi bwa Biden ku “kujenjeka” ku Bushinwa.
