Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Perezida Kagame yasabye komite ya CAF kwita ku nyungu z’abo bakorera

Perezida Paul Kagame na Arsene Wenger bitabiriye inama ya komite nyobozi ya CAF iri kubera i Kigali guhera kuri uyu wa gatandatu. Iyi nama izamara iminsi ibiri iriga ku mushinga wa miliyari y’amadorali yagenewe guteza imbere ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru.

Ni inama yitabiriwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infatino; Umuyobozi wa CAF, Dr. Patrice Motsepe ndetse na Arsene Charles Wenger wahoze atoza Arsenal FC yo mu bwongereza, ubu akaba ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA

Mu butumwa umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye inama, yibukije ko ibibazo umupira w’amaguru ufite bizwi kandi hari uko bigomba gukemuka biciye mu mikorere myiza irimo ubumuntu ndetse no guhatana kugira ngo haboneke umusaruro.

Ati Ugomba kugira abayobozi, ugomba kugira icyerekezo, kandi iyo ugiye gusesengura neza, usanga mu nshingano zacu za buri munsi, tugomba gukora nk’ikipe. Yaba umupira w’amaguru cyangwa se indi mikino, cyangwa guverinoma n’ibindi.”

Akomeza agira ati “Tugomba gukorera hamwe, bitari ku makipe ari gukora ibyo ashinzwe ahubwo dutekereza abandi barenze amakipe yacu, abo ni abafana. Niba ufite guverimoma uyobora nk’uko hari iyo nyobora, ibyo byose ubibonamo. Ni Guverinoma, ni ikipe, ariko ikipe ikorera abaturage b’igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yibukije abari bateraniye muri iyi nama, ko bafite inshingano ku mupira w’amaguru, kuri Afurika no ku banyafurika by’umwihariko.

Ati “ Ntabwo ntekereza ko hari umuntu ku mugabane wacu udakunda umupira w’amaguru. Mu gukunda umupira w’amaguru, iyo duteye imbere, biduha gutera imbere mu zindi nzego zirimo nk’urwanjye navuze rwa Politiki.”

Akomeza agira ati “Dukwiriye gutangira gutekereza ku gukora ibintu mu buryo butandukanye, dutekereza ku nshingano dufite, inshingano ziturenze nk’abantu, ahubwo ziri mu nyungu z’abantu bakunda umupira w’amaguru, yewe n’abatawukunda tukawubakundisha, ariko dutekereza ko iterambere ari irya Politiki y’iterambere ryacu, iterambere ry’umugabane.”

Yavuze ko umugabane wa Afurika uhanze amaso abayobozi ba CAF, abasaba ko ibyo bakora byose bigomba gushingira ku guhindura imyumvire, bagakora ibintu mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe, kandi bagakora ibintu bishimira ariko baharanira biba mu nyungu z’abo bakorera.

Perezida Kagame yashyikirijwe na Arsene Wenger umwambaro wa Arsenal

Iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF yibanze ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry’umupira w’amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship).

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ubwo hazabahasozwa iyi nama hazasinywa amasezerano hagati ya CAF na FIFA agamije guteza imbere imisifurire ndetse hagatangizwa umushinga wa miliyari y’amadorali  ugamije guteza imbere ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru.

Related posts

Bamwe mu basirikare ba Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi bari baje kurandura M23 basubiye iwabo bubitse imitwe.

N. FLAVIEN

Bamwe mu bagore bafungiwe uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bahamya ko gufungwa byatumye baruka uburozi bw’urwango.

Muntu Clarisse

Rubavu: Ibiciro byakubiswe hasi ku bazitabira ‘Kivu Beach Festival’ ibazaniye ibyamamare.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777