Ubwo yarahiriraga manda ya munani yo kuyobora Cameroun mu myaka irindwi iri imbere, umukambwe Biya yagarutse ku magambo agira atii “Ndabizeza ko ituze rizagaruka”, mu muhango wabereye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu.
Perezida Paul Biya, yihanganishije imiryango yabuze abayo mu mvururu zakurikiye amatora yo mu kwezi gushize ziciwemo abantu nibura 14 ku mibare itangazwa na Leta.
Biya ni we Perezida w’Igihugu ukuze kurusha abandi bose ku Isi, iyi manda nshya yarahiriye, ikaba ari iya munani yikurikiranya, ashobora kuzayirangiza ari hafi kuzuza imyaka 100 y’amavuko.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavuga ko amatora yaranzwe n’uburiganya, Issa Tchiroma Bakary bari bahanganye we avuga ko ari we watsinze.
Biya yashimiye inzego z’umutekano ku guhashya abigaragambya ariko ntiyanenze gukoresha ingufu z’umurengera zatumye abantu bicwa.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko umubare w’abapfuye urenze cyane utangazwa na Leta.
Biya yijeje ko ibibazo bivugwa n’urubyiruko azabigira ibyihutirwa, akarwanya ruswa, akanakemura ikibazo cy’umutekano mucye mu bice bitandukanye bya Cameroun.

