Mu mukino ufungura irushanwa rya BAL riri kubera i Kigali guhera kuri uyu wa 16 Gicurasi, Patriots BBC ihagarariye u Rwanda yisasiye Rivers Hoopers yo muri Nigeria iyitsinda amanota 83 kuri 60.
Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa kumi zuzuye ku isaha yo mu Rwanda wahuje amakipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda na Rivers Hoopers yo muri Nigeria ziri mu itsinda A.
Uduce 4 tugize umukino turangiye Patriots yegukanye itsinzi ku manota 83 kuri 60 ya Rivers Hoopers. Aga ka mbere karangiye Rivers hoopers iyoboye n’amanota 18 kuri 17, mu gace ka kabiri Patriots BBC itsinda manota 26 kuri 16, agace ka gatatu Patriots BBC itsinda manota 22 kuri 10 mu gihe agace ka nyuma Patriots BBC yatsinda amanota 18 kuri 14 ya Rivers hoopers.

Umukinnyi Brandon Costner wa Patriots niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino, aho yatsinze amanota 20, akurikirwa na Taren Valdis Sullivan wa Rivers hoopers watsinze amanota 15 naho Ndizeye Dieudonne wa Patriots atsinda 13.
Mu mukino wayo wa kabiri Patriots BBC y’umutoza Alan Major izacakirana na GNBC kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021 saa munani z’amanywa.


















