Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Paris Saint-Germain irinubira imvune abakinnyi bayo bakuye mu Ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa

Ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) iranenga cyane uko abakinnyi bayo n’abo mu yandi makipe bitabwaho n’abaganga mu Ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa. Ibi byakuruwe n’imvune ya Désire Doue na Ousmane Dembélé bagize mu mukino batsinzemo Ukraine ibitego 2-0, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Dembélé uhabwa amahirwe yo gutwara Ballon d’Or nyuma gufasha Paris Saint-Germain gutwara UEFA Champions League, agomba kumara hanze y’ikibuga ibyumweru bitandatu kubera imvune y’imikaya. Desire Doue nawe agomba kumara ibyumweru bine atagaragara mu kibuga kubera ikibazo yagize mu mfundiko.

Ibi bikimara kuba abakinnyi bagahita bohererezwa PSG, iyi kipe yahise iha ubutumwa bukebura Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa. Bati: “Paris Saint-Germain yoherereje ibaruwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF), isaba impinduka zuje ubushishozi n’imikoranire y’abaganga hagati b’ikipe y’Igihugu n’ab’ama-clubs.”

“Kugira ngo ubuzima bw’umukinnyi abe ari bwo buza mbere y’ibindi. Ikipe (PSG) ibabajwe no gutangaza ko igendeye ku bihari, ikipe y’abaganga b’Ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa batigeze bakora inshingano zabo uko bikwiye. Ibi biheruka bikwiye kubahumura amaso bikanirindwa ukundi ndetse hagafatwa n’ingamba zihamye.”

Didier Deschamps utoza Ubufaransa nyuma yo kubona ubutumwa bwa PSG, yavuze ko yumva impamvu yo kutabyishimira ariko avuga ko atabashyize mu kibuga azi ko bafite ibibazo byatumye bagira imvune, kandi abaganga basanzwe bakora kinyamwuga. Didier Deschamps yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Téléfoot.

Ati: “Dusanzwe twita ku bintu kandi tukabikora kinyamwuga. Iyo usize umukinnyi ku ntebe y’abasimbura nta kwiyemeza waba ugira. Iyo abakinnyi bari mu kibuga ntabwo uba wakoze ubusa. Amategeko avuga ko abakinnyi batangirwa raport y’imvune zabo ku wa Mbere mu gitondo, turasuzuma tukanareba impinduka zirimo kandi byari byakozwe.”

PSG izagaruka mu kibuga ikina na Lens muri League 1 ku wa 14 Nzeri 2025, idafite aba basore, Dembele na Doue. Uretse uyu mukino bazakina badafite aba bakinnyi b’inkingi za mwamba, ku wa 17 Nzeri nibwo bazatangira imikino ya UEFA Champions League bakina na Atlanta hanyuma ku wa 01 Ukwakira basakirane na FC Barcelona.

Related posts

Musanze: Abikorera banenze abiyambuye ubumuntu bakarimbura imbaga y’abatutsi.

N. FLAVIEN

DR Congo yahakanye yivuye inyuma ibyo kugaba igitero ku basirikare b’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Igisirikare cya Israel kimaze kumisha ibisasu 6000 muri Gaza.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777