Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Ibidukikije Ubukungu Ubuzima

Nyuma yo kwibasirwa n’amapfa akabije, u Bushinwa burimo gukora ibicu ngo imvura igwe.

Abategetsi mu Bushinwa barimo kugerageza gusembura imvura ngo igwe mu bice byo hagati no mu majyepfo ashyira uburengerazuba kubera amapfa akabije n’ubushyuhe bwageze ku bipimo bitigeze biboneka mbere.

Uruzi rwa Yangtze rurerure muri Aziya ubu rwarakamye ku gipimo kitigeze kuboneka mbere. Mu bice bimwe, imvura yabuze ku rugero rwo munsi ya 1/2 cy’iyari isanzwe igwa.

Ingomero z’amashanyarazi ubu zarakamye kugera mu cyakabiri, nk’uko abategetsi babivuga.

Ubwo kandi ni ko gukenera ubuhehere butangwa n’ibyuma (air conditioning) byiyongereye cyane bigashyira kompanyi zitanga izo serivisi ku gitutu gikomeye.

Abategetsi babifashijwemo n’abahanga bari kugerageza ibikorwa byo gukora ibicu bituma imvura igwa.

Amezi abiri y’uruzuba rukabije ashize ni cyo gihe kirekire cyane kibayeho mu Bushinwa, nk’uko ikigo National Climate Centre kibivuga.

Intara zikora ku mugezi muremure wa Yangtze ni zo ahanini ziri mu bikorwa byo kurema ibicu ngo bimanure imvura.

Bakoresha kurasa mu kirere ibisasu bitwaye ibinyabutabire bishobora gukora ibicu, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Ariko kubura kw’ibicu na bicye mu kirere byatumye ibi bikorwa nta musaruro bitanga mu duce tumwe na rumwe tugerageza iki gikorwa.

Hagati aho, ubushyuhe mu gace ka Sichuan n’intara ziyegereye bwarenze dogere celicius 40 nkuko tubikesha BBC.

Ibi byatumye mu nyubako za leta muri Sichuan basabwa ko ibyuma bitanga ubuhehere bitagomba kujya munsi ya 26C, kuko munsi y’icyo gipimo biba bikoresha ingufu nyinshi, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo ikinyamakuru Sichuan Daily.

Abakozi nabo basabwe ko aho bishoboka bagenda ku madarage (ingazi) aho gukoresha ibyuma bizamura/bimanura abantu mu magorofa.

Muri iyo ntara miliyoni z’abaturage babura amashanyarazi bya hato na hato.

Mu mujyi wa Dazhou, utuyemo abantu miliyoni 5.4, amashanyarazi ashobora kubura igihe kigera ku masaha atatu, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Bavuga ko byabaye ngombwa ko inganda muri iyo ntara zigabanya ibyo zikora cyangwa zihagarika imirimo kugira ngo amashanyarazi abonetse yoherezwe mu ngo z’abantu.

Ingomero z’amashanyarazi  zihari ku bwinshi muri ako karere amazi yazo yaragabanutse kugera mu cya kabiri, nk’uko abategetsi babivuga.

Ikarita y’u Bushinwa igaragaza aka gace.
Abaturage barimo koga mu isangano ry’inzuzi za Han na Yangtze mu gihe cy’ubushyuhe bukabije i Wuhan, mu ntara ya Hubei kuwa 10 Kanama.
Abahanga mu ntara ya Hubei bari mu bikorwa byo kurema ibicu kuwa 16 Kanama.

Related posts

Oda Gasinzigwa yahawe kuyobora NEC asimbuye Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana.

N. FLAVIEN

Abakunzi ba Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere bayisabye ibyishimo birambye.

N. FLAVIEN

FARDC yongeye kugaba ibitero kuri M23 nyuma y’iminsi y’agahenge.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777