Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Nyina w’umuhanzi Meddy yitabye Imana azize uburwayi.

Nyina w’umuhanzi Ngabo Médard Josbert [Meddy], witwa Cyabukombe Alphonsine, yitabye Imana azize uburwayi nk’uko byatangajwe na bamwe mu nshuti za hafi za Meddy.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, aho bivugwa ko yaguye muri Kenya aho yari amaze igihe kinini arwajwe na mukuru wa Meddy.

Uretse kuba aya makuru yatangajwe n’inshuti za hafi za Meddy, yanashimangiwe n’umunyamakuru Bayingana David nawe uri mu nshuti za hafi za Meddy wanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati: “Kubura umubyeyi [Mama] aba ari ibyago bikomeye. Komera cyane Meddy. Roho ye [Mama wa Meddy] iruhukire muri paradizo”.

N’ubwo aya makuru yasakaye, kugeza ubu Ngabo Médard [Meddy] cyangwa undi muntu wo mumuryango we ntarabasha kugira icyo avuga kuri aya makuru.

Umuhanzi Meddy yakunze kugaragaza mama we nk’umuntu wicisha bugufi kandi urangwa n’urukundo nk’uko tubikesha Igihe.

Mu 2019, yigeze kwandika ku rukuta rwe rwa Instagram amushimira. Icyo gihe yagize ati “Mama arihangana, Mama ariyoroshya, Mama agira urukundo, Mama ntajya agira inzigo. Iteka icyo ahora yifuza ni uko wamwemerera akagukundwakaza, gusubiza ubutumwa bugufi yandika, kumwitaba igihe ahamagaye”.

Meddy yongeyeho ko mu bintu bikomeye nyina ahora amwibutsa mu biganiro bagirana ngo amubwira ko agomba gushyira isengesho imbere.

Ati: “Ikintu cya mbere na nyuma akunda kumbwira, ni ukutazigera mpagarika gusenga”.

Cyubukombe Alphonsine yashakanye na Sindayihebura Alphonse, ubwo babaga i Bujumbura mu Burundi ndetse ni naho Meddy yavukiye aho ari umwana wa kabiri mu bana bane uyu muryango wabyaye.

Ni kenshi Meddy yavuze ko yatangiye umuziki akiri muto nyuma y’uko nyina umubyara yakundaga kumwigisha gucuranga indirimbo za Bob Marley by’umwihariko iyitwa Redemption song.

Ababyeyi b’uyu muhanzi ngo na bo bari abanyamuziki, se yari umucuranzi ukomeye wa gitari gusa uyu musore ntiyagize amahirwe yo kumubona amaso ku yandi kuko yitabye Imana Meddy akiri muto cyane.

Nyina na we wakundaga umuziki cyane, yatoje umwana we gucuranga ndetse amwinjiza muri Korali ari naho kwiyumvamo ubuhanzi byatangiriye.

Related posts

Stade Amahoro yashyizwe mu cyiciro cya mbere kibarizwamo izihambaye kurusha izindi ku Isi.

N. FLAVIEN

Rubavu: Polisi yaguye gitumo uwaranguzaga urumogi

N. FLAVIEN

FARDC na M23 barashinjanya gutangiza imirwano muri Kirolirwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777