Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya

Nyanza: Impanuka ya Fuso yahitanye abantu batatu.

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye abantu umunani mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, yakoze impanuka ikomeye, batatu bahita bahasiga ubuzima abandi bane barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 15 Mutarama 2025, mu Kagari ka Cyeru, Umudugudu wa Matarama.

Iyi modoka yari ipakiye imbaho yarenze umuhanda, mu bantu umunani barimo batatu bahise bapfa naho abandi bane barakomereka bahita bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibirizi, mu gihe umwe muri bo nta kibazo yagize.

Mu bapfuye harimo Ndayizeye Venuste, Hagenimana Erneste na Hakizimana Abraham, bakomokaga mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Karengera mu Kagari ka Gasayo, mu Mudugudu wa Nyamugari.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemereye Igihe ko iyi mpanuka yabaye, avuga ko umushoferi wari utwaye iyo modoka yahise atoroka akaba ari gushakishwa.

Ati “Byabaye mu gicuku, birakekwa ko umushoferi yari ananiwe cyane arimo agenda asinzira, bityo arenga umuhanda, impanuka iba ityo.”

Hari amakuru ahamya ko abashoferi b’imodoka zitwara imizigo bakora amasaha y’ikirenga rimwe na rimwe bikaba intandaro y’impanuka.

Ubuyobozi bw’Akarere bwahamije ko umushoferi ashobora kuba yari ananiwe akagenda asinzira mu muhanda.

Related posts

WCQ: Amavubi anganyirije mu rugo, akomeza kuba ku mwanya wa nyuma(Amafoto)

N. FLAVIEN

Guverinoma nshya ihanzwe amaso na Perezida Tshisekedi ku kurandura M23 yateranye bwa mbere.

N. FLAVIEN

Umuhanzi Marshall Mushaki yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Uritegereza” yari amaze umwaka urenga ategura. [VIDEO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777