Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021, ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda, mu Karere ka Nyagatare hagejejwe abanyarwanda 15 birukanwe mu Gihugu cya Uganda.
Aba banyarwanda birukanwe na Uganda bahageze mu byiciro bibiri, aho umunani muri bo baje mu cyiciro cya mbere bahageze saa tanu za mu gitondo(11h00), abandi barindwi b’icyiciro cya kabiri bo bakaba bahagejejwe ahagana saa kumi z’umugoroba (16h00)
Aba bose uko ari 15 ni abagabo, bakaba bari bamaze igihe bafungiye muri gereza zitandukanye zo muri Uganda. Bavuga ko bashinjwaga kuba mu Gihugu nta byangombwa bafite, kandi ngo mu by’ukuri bari babifite.
Basaba abanyarwanda muri rusange kwirinda kujya muri Uganda uko biboneye kuko ngo umutekano wabo muri icyo Gihugu utizewe, kuko ngo iyo batagushinje kuba maneko w’u Rwanda, bagushinja kuba mu Gihugu cyabo nta byangombwa maze ngo bakakwambura utwawe twose, ugafungwa, wagira amahirwe bakakwirukana ukirimo akuka.

Ku wa Kane tariki 9 Nzeri 2021, nabwo ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda mu Ntara y’Iburasirazuba, Leta ya Uganda yari yirukanye abandi banyarwanda batanu n’umwana muto w’imyaka ibiri gusa, bari bafungiye muri icyo Gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, bazira kuhaba nta byangombwa.
Abo banyarwanda birukanywe icyo gihe ni: Twizeriyakare Etienne w’imyaka 33, Niyishoborabyose Valens w’imyaka 29, Kayiganwa Maria Frora w’imyaka 25 ari na we wari ufite umwana w’imyaka ibiri, Kabera Aloys w’imyaka 44 wari umupasitoro mu idini rya Agape Sanctuary Church na Mpakaniye Jean Baptiste w’imyaka 34.
Aba banyarwanda bose bava muri Uganda bakanyuzwa ku mupaka wa Kagitumba, babanza gupimwa Covid-19 ubundi bakajyanwa muri IPRC Nyagatare, aho bashyirwa mu kato, mbere yo koherezwa mu miryango bakomokamo.
U Rwanda kandi ruherutse kwakira imirambo y’abagabo babiri biciwe muri Uganda bagacucurwa n’ibyabo, ibintu bikomeje gufatwa nk’ubushotoranyi bukorwa n’iki Gihugu ariko cyo gikunze guhakana ko kidahohotera abanyarwanda, ko ahubwo u Rwanda arirwo ruhohotera abanya Uganda.
Kurebana nabi hagati y’u Rwanda na Uganda si ibya none, gusa hagiye habaho ibiganiro bitandukanye byahuje ibi Bihugu byombi ariko nabyo nta musaruro ufatika byatanze.
Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ko u Rwanda rwakoze ibyashobokaga byose, gusa rukagenda runanizwa n’umuturanyi ari Uganda isa n’iyinangiye, ikaba ikomeje umugambi wayo wo guhohotera abanyarwanda ndetse no gucumbikira imitwe ishaka gutera u Rwanda irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.



1 comment
Erega kujya muri iki gihugu abantu nibabireke rwose. Nta mutekano ku banyarwanda uriyo. Mushakishirize imibereho mu rwababyaye!