Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino Imyidagaduro

Nyabihu: Urubyiruko rwasabwe kuzibukira ibiyobyabwenge rugahanga amaso umurimo.

Urubyiruko ni imbaraga z’Igihugu kuko ari bo inkingi zose zihanze amaso ku hazaza h’iterambere bityo bakaba bagomba kurindwa ibiyobyabwenge aho biva bikagera ahubwo bagahanga amaso amahirwe abashyirirwaho ngo biteze imbere. Ibi bikaba ari nabyo Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, madame Mukandayisenga Antoinette yagarutseho ubwo yari mu murenge wa Bigogwe kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025 mu gikorwa cy’imikino y’ibigo by’amashuri mu karere ka Nyabihu na Rubavu cyiswe “Fair Play Tournament”.

Umuyobozi w’Akarere yibukije urubyiruko ko bafite impano nyinshi zabateza imbere aho kwishora mu biyobyabwenge dore ko ntawabyishoyemo ugira intumbero nzima y’ubuzima, anabizeza ko hagiye gushyirwa mo imbaraga hakongerwamo imikino mu buryo bwo kwegereza ingeri zose imikino.

Aganira n’ikinyamakuru WWW.AMIZERO.RW, Meya Antoinette yashimiye byimazeyo abategura iyi mikino aho GS Rega Catholic yo mu karere ka Nyabihu yegukanye igikombe itsinze GS Busasamana yo mu karere ka Rubavu ku bitego 3 ku busa. Saint Raphael yo muri Nyabihu nayo yatsinze GS Nyakiriba yo mu karere ka Rubavu igitego kimwe ku busa.

Chris Harrington ukomoka mu gihugu cya Canada, yahisemo gutera inkunga aya marushanwa nyuma yo gupfusha umwana we wakinaga umupira w’ amaguru, akaba yarabikoze nk’uburyo bwo kuzirikana no kwibuka uyu mwana we wishwe n’uburwayi ndetse no kugaragariza abantu kwicisha bugufi no kuzamura impano.

Abaturage nabo bishimiye iyi mikino kuko ngo ari kimwe mu bibereka ko bashoboye kandi bakagaragaza impano zabo ari nako irushaho kubahuza, bityo baboneraho no kwizeza ubuyobozi bw’Akarere ko buri wese agiye kuba ijisho rya mugenzi we bityo uruhare rwabo mu gukumira ibiyobyabwenge rukaba nyambere.

Umwe muri aba batsinze yagize ati: “Turishimye cyane gutwara iki gikombe nk’ikipe, ibi bitugaragarije ko dushyize hamwe twagera kuri byinshi no mu buzima busanzwe. Ku bw’ibi twabonye rero tuzakomeza gukora ibishoboka turushaho kwiteza imbere mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Imikino ni kimwe mu bihuza imbaga y’abantu bityo ikifashishwa mu gutambutsa ubutumwa ku ngeri zitandukanye kuko amarangamutima yabo aba yatwawe n’akanyamuneza gakomoka ku mikino maze kubaha ubutumwa bikaba nko korosora uwabyukaga kuko aba yageze mu yindi si.

Meya Mukandayisenga Antoinette nawe yitabiriye iyi mikino asaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora.
Ibyishimo byari byinshi ku rubyiruko rwitabiriye iyi mikino.
Abatsinze bashyikirijwe ibihembo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yasabye urubyiruko kuzibukira ibiyobyabwenge rukayoboka umurimo kuko ari ho bazakura ibibatunga.
Muri iyi mikino hatangirwa ubutumwa bwibanda ku kwiteza imbere.
Iyi mikino ifasha urubyiruko ndetse n’abakuze gusabana baganira ku byabateza imbere.

Yanditswe na Lucky Desiré /WWW.AMIZERO.RW

Related posts

Qatar 2022: Inzozi za Maroc zaburijwemo n’u Bufaransa bwiganjemo abakomoka muri Afurika.

N. FLAVIEN

Abatuye Rubavu basabwe kuba maso kubera umugambi mubisha wa FDLR.

N. FLAVIEN

Isaha ku isaha M23 ishobora gufata umupaka wa Ishasha.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777