Maniragena Clémentine wo mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba wibarutse abana bane b’impanga ku Cyumweru, asigaranye umwe gusa kuko abandi batatu bamaze kwitaba Imana.
Ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022 nibwo hamenyekanye inkuru y’uko Maniragena Clémentine wo mu Kagari ka Kabatezi, Umurenge wa Jenda Akarere ka Nyabihu, yibarutse abana bane b’impanga. Kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nyakanga 2022, yari asigaranye umwe kuko batatu bandi batagihumeka umwuka w’abazima.
Nyabihu: Umwe muri ba bana bane bavukiye rimwe yitabye Imana.
Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka, umwe muri aba bana w’umuhungu yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022, mu gihe abakobwa babiri bitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nyakanga 2022. Uyu mubyeyi wari wabyaye abahungu babiri n’abakobwa babiri, kuri ubu we ngo ameze neza aho ari mu Bitaro bya Gisenyi kandi ngo akomeje kwitabwaho n’abaganga barebako baramira n’ubuzima bw’uwo umwe usigaye.
Izi mpanga enye zavukiye mu Bitaro bya Gisenyi biherereye mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, zishyirwa mu byuma bizifasha gukomeza kubaho kuko zavukiye amezi atandatu. Nyuma y’uko batatu bapfuye, abaganga bakaba bakomeje kwita kuri umwe usigaye ndetse na nyina kugirango barebeko ubuzima bwabo bwakomeza kumera neza.
