Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubutabera

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Paul Rusesabagina bagiye gufungurwa nyuma yo gutakambira Umukuru w’Igihugu.

Amakuru akomeje gucicikana avuga ko Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte wiyise Sankara baba bagiye gufungurwa, ngo ibi bikaba bigiye gushoboka nyuma y’uko aba bombi bari ku rutonde rw’abandikiye Perezida wa Repubulika bamusaba imbabazi (batakamba) ku byaha bahamijwe n’inkinko nk’uko tubikesha Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru.

Urukiko rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi, muri Nzeri 2021 rwakatiye Paul Rusesabagina gufungwa imyaka 25, naho Nsabimana Callixte wiyise Sankara akatirwa imyaka 20, nyuma yo kubahamya ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero byakozwe n’umutwe wa MRCD/FLN, mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, mu myaka ya 2018/2019 .

Icyo gihe umutwe wa MRCD-FLN wayoborwaga na Rusesabagina, Nsabimana akawubera umuvugizi. Muri ibyo bitero, wishe abantu 11 barimo abana batatu. Ni ibitero byanakomerekeyemo benshi, imitungo yabo irangizwa indi irasahurwa.

Muri Mata 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 Urukiko Rukuru rwahanishije Paul Rusesabagina, mu gihe Nsabimana wiyise Sankara yagabanyirijwe igihano, avanwa ku myaka 20 ahanishwa 15 nyuma yo gutakamba.

Ni urubanza rwari rumaze igihe, kuko nka Nsabimana Callixte yatangiye kuburana muri Gicurasi 2019.

Amakuru avuga ko icyemezo kibafungura gitangazwa kuri uyu wa Gatanu tariki 24 nyuma y’inama y’abaminisitiri. Ni nyuma y’uko Rusesabagina yandikiye Perezida Kagame asaba imbabazi, ndetse akiyemeza kutazongera kugira uruhare muri ibi byaha.

Biteganyijwe ko aba bombi basohoka muri gereza bafungiyemo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023 nk’uko tubikesha Igihe.

Amakuru avuga ko Paul Rusesabagina azahita yerekeza muri Qatar, nyuma y’iminsi mike akazakomereza muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho afite uburenganzira bwo gutura.

Ubwo yaburanaga, Paul Rusesabagina yageze aho yivana mu rubanza, avuga ko atizeye ko azabona ubutabera. No mu bujurire, yanze kwitabira iburanisha.

Nubwo ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa burundu, umucamanza yamugumishirijeho imyaka 25 kubera ko kuba ari ubwa mbere yari akoze icyaha, nk’impamvu nyoroshyacyaha. Nsabimaa we yagabanyirijwe igihano kubera kwicuza, ndetse akorohereza ubutabera.

Muri uku kwezi, Perezida Kagame yatangaje ko hari ibiganiro bihari ku kibazo cya Rusesabagina, ku buryo ashobora kubabarirwa.

Yabitangaje mu kiganiro yatanze mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mutekano w’Isi (Global Security Forum) iri kubera i Doha muri Qatar.

Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda yagiye yerekana ko ari igihugu gishaka kujya imbere, rimwe na rimwe kigafata ibyemezo bamwe bumvaga bidashoboka.

Yatanze urugero ku buryo n’abahamijwe ibyaha bikomeye nka Jenoside yakorewe Abatutsi, bababariwe bakabasha gusubira mu muryango nyarwanda.

Ati “Hari ibiri gukorwa kuko ntabwo turi ba bantu bafunze umutwe badashaka kujya mbere. Ugiye no mu mateka yacu, hari aho twageze dutanga imbabazi ku byaha bitababarirwa, abantu bagize uruhare muri Jenoside n’ibindi. Benshi muri bo bararekuwe, ni ukubera iyo myumvire yo kudashaka guheranwa n’amateka.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo kugira ngo igihugu kijye imbere, “bisaba ikiguzi kinini ariko guheranwa n’amateka mu gihe wari ukeneye kujya imbere, nibyo bihenze cyane kurushaho”.

Kuva Rusesabagina yafatwa, ibihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika abereye umuturage n’u Bubiligi afitiye ubwenegihugu, byakomeje kumusabira kurekurwa.

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ (witangiriye itama) na Paul Rusesabagina (ufite ikayi y’ubururu mu ntoki) bagiye kurekurwa nyuma yo gutakambira Umukuru w’Igihugu.

Related posts

Uganda: Umutoza wanyuze muri Rayon Sports yafashije Vipers SC kwegukana igikombe cya Shampiyona [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Drone nto y’Igisirikare cy’u Rwanda yakoze impanuka ikomeretsa batatu

N. FLAVIEN

Musanze: Ibiro bishya by’Umurenge wa Kinigi byatashywe byitezweho kwihutisha serivisi [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777