Imyaka 26 irashize abanyeshuri b’i Nyange mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero banze kwitandukanya bagashimangira ‘ubunyarwanda’, ibi bakaba barabikoze tariki 18 Werurwe 1997 ubwo abacengezi babagabyeho igitero bakabasaba ko abahutu bajya ukwabo maze hagasigara abatutsi bakabica ariko aba banyeshuri bababera ibamba bababwira ko bose ari abanyarwanda aho kwirebera mu byo bashakaga ko bakitwa ngo babone uko babica.
Mu ijoro rya tariki ya 18 rishyira tariki 19 Werurwe 1997, nibwo mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange, abacengezi bateye ku Ishuri ryisumbuye rya Nyange, basaba abanyeshuri bo mu mwaka wa 5 n’uwa gatandatu kwitandukanya, abatutsi ukwabo n’abahutu ukwabo, aba bana barabyanga babwira aba bacengezi ko bose ari abanyarwanda, niko kubiraramo barica abandi basiga ari intere.
Ubu bwicanyi bwo muri iri joro bwateye umuborogo ndetse Igihugu kigwa mu kantu kuko amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside by’aba bicanyi byari bikomeje gukura ku muvuduko udasanzwe iyo bari barahungiye mu mashyamba ya Zayire ubu yahindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakaba bari bagarutse kurangiza umugambi bateshejwe batarangije wo kumaraho uwitwa ‘umututsi’ wese kugera no ku bana bato nk’aba b’i Nyange.
N’ubwo hari hashize igihe gito Ingabo za RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, hagashyirwaho Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, amasomo y’ubumwe n’ubwiyunge, isanamitima no gukunda Igihugu bituma abagituye biyumva nk’umuntu umwe yari amaze gucengera, ari nabyo byatumye aba bana banga kwitandukanya nk’uko umwanzi yabyifuzaga, uru rugero rwiza batanze rukaba ari narwo rwashingiweho bashyirwa mu cyiciro cy’Intwari z’Igihugu, bahabwa izina ry’ubutwari “Intwari z’imena”.
Aya mateka yakoze ku mitima ya benshi ndetse akandikwa n’ingeri zitandukanye, ahora yibukwa uko umwaka utashye ari nacyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2023, mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero ahabereye ‘ibirori bisingiza ubutwari bw’Intwari z’Imena z’abanyeshuri bigaga muri ES Nyange ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari mu banyarwanda, agaciro kacu”‘.

Muri uyu muhango, abashyitsi basuye igicumbi cy’ubunyarwanda kibumbatiye amateka y’Intwari z’Imena z’abanyeshuri b’i Nyange, basobanurirwa birambuye ubutwari bwaranze aba banyeshuri mu ijoro ry’icuraburindi ryo kuwa 18 rishyira uwa 19 Werurwe 1997 ubwo imiborogo, imivu y’amaraso n’intimba byari byinshi. Bunamiye Intwari z’Imena z’abanyeshuri b’i Nyange, maze bashyira indabo ku rwibutso aho ziruhukiye.
Umwe mu barokotse igitero cy’inkoramaraso z’abacengezi, ubu akaba ari muri Association Komezubutwari, yagarutse ku nzira y’umusaraba banyuzemo ubwo basabwaga n’abicanyi kwitandukanya bakurikije ubwoko bwabo, maze ngo kubera indangagaciro zari zibuzuye basubiza nta mususu bati: “Twese turi abanyarwanda” ngo niko kubiraramo bararasa, baratema ngo abatarapfuye bakaba baragizwe ibisenzegeri.
Madame Mukasarasi Godelive, Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’impeta by’ishimwe, yagarutse ku butwari bw’aba banyeshuri b’i Nyange, ahamya ko kuba Intwari bitagombera imyaka, igihagararo cyangwa inkomoko, ko ahubwo biterwa n’ubumuntu, ubwitange, ubunyangamugayo n’ izindi ndangagaciro nyarwanda zatumye aba banyeshuri banga kwitandukanya ubwo umwanzi yabyifuzaga ngo akomeze umugambi we mubisha agitsimbarayeho na n’ubu wo kurimbura ubwoko bw’abatutsi aho buri hose ku Isi.
Yasabye abakuru n’abato bitabiriye ibi birori gufatira urugero kuri aba banyeshuri b’i Nyange bityo imbuto ya Ndumunyarwanda babibye igakomeza gusakara ari nako irushaho gucengera, ikabyara igiti cy’inganzamarumbo kizabonwa na buri wese yaba umunyarwanda n’umunyamahanga uzagera mu Rwanda.
Umwe mu barimu bigishaga muri ES Nyange muri ibyo bihe bibi by’abacengezi, ni bwana Murigande Aloys, wahawe inka n’itsinda ry’abanyeshuri yigishije muri ibyo bihe ubu bakaba bibumbiye muri Association Komezubutwari. Iyi nka yahawe ngo ikaba ari iyo kumushimira ko uburere yabahaye buri mu bwatumye banga kwitandukanya bikaba byaratumye bavamo Intwari z’Imena zizahora zibukwa mu mateka y’Igihugu.
Iki gitero cy’abacengezi cyatangiriye mu mwaka wa gatandatu, basaba abanyeshuri kwitandukanya, abahutu bakajya ukwabo n’abatutsi bakajya ukwabo, barabangira babasubiza ko bose ari abanyarwanda, maze ngo mu gitero cyamaze iminota nka 30, abacengezi bahita banyuza gerenade (grenades) ebyiri mu idirishya zica abanyeshuri bamwe, abandi barakomereka.
Nyuma yo kwica abo mu mwaka wa gatandatu, bakomereje mu mwaka wa gatanu, bagezeyo babwira abanyeshuri bati “turabizi hano harimo abahutu n’abatutsi, abahutu nimutwereke abatutsi mwe ntacyo tubatwara”. Aba banyeshuri banze kwivangura, maze abacengezi batangira kubarasa umwe ku wundi, umunani barapfa abandi barakomereka, Ingabo z’u Rwanda zaje gutabara, zibuza abicanyi gukomeza kugarika ingogo kuko umugambi wabo wari Ikigo cyose.
Mu mwaka wa 2001, Leta y’u Rwanda yashyize abana b’i Nyange mu cyiciro cy’Imena mu Ntwari z’u Rwanda, zirimo umunani (8) bapfuye n’abandi 39 barokotse, bose bakaba bibukwa buri mwaka nk’abana bakoze ibikorwa bidasanzwe bitashoborwa na buri wese ndetse kuri ubu ibikorwa byabo bikaba byigishwa mu mashuri n’ahandi hose nk’urugero rwiza rwa ‘Ndi umunyarwanda’.







1 comment
Mbega byiza