Ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurikagurisha ngarukamwaka ryateguwe n’Urugaga rw’Abikorera, PSF mu ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Mugabowagahunde Maurice, yashimiye inzego zitandukanye zikomeje gukora ibishoboka ngo iri murikagurisha rikomeze kugenda neza, asaba abashoramari baturutse hirya no hino kuza gushora imari mu ntara y’Amajyaruguru kuko ngo hari amahirwe adapfa kuboneka ahandi mu gihugu.
Muri uyu muhango wabereye muri Stade Ubworoherane iri mu mujyi wa Musanze kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, bwana Maurice kandi yashimiye abacuruzi b’imbere mu gihugu bakomeje kumurika ibikorwa byabo, agaruka no ku banyamahanga nabo bitabiriye iri murikagurisha rya 2024, ashimira cyane abo mu
bihugu bya Misiri, Turukiya, Sudani, Ghana, Tanzania n’abandi, avuga ko “tuzabigiraho byinshi ndetse nabo bakazagira ibyo batwigiraho byinshi”.
Yagize ati: “Ndashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame waduhaye umutekano usesuye tukaba ducuruza nta nkomyi. Ndashishikariza abashoramari baturuka hanze y’Amajyaruguru gushora imari muri iyi ntara kuko ari ahantu habereye ishoramari bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ikirere cyiza batapfa kubona ahandi, ni Intara ikora ku mipaka ku buryo ifaranga rihari, hari ibyiza karemano bikurura ba mukerarugendo, hari kandi abakozi bashoboye batiganda, tukaba tubizeza ubufatanye ku buryo imari yabo itazahungabana”.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, PSF mu ntara y’Amajyaruguru, madame Mukanyarwaya Donatha, nawe yashimye ubufatanye bw’inzego zitandukanye bwatumye iri murikagurisha ritangira neza n’ubwo ngo bagize ikibazo cy’umuriro mucye mu gihe cyo gutangira, gusa ngo REG ikaba ikomeje gukora ibishoboka ngo bikemuke. Yavuze ko ubwitabire buri hejuru ugereranyije n’uko babiteganyaga, akomeza asaba abaturage ko bakitabira ku bwinshi kuko hakiri iminsi bakirebera ibyiza bikorerwa iwabo n’ahandi maze bakihahira.
Bamwe mu bikorera baganiriye n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW, bamugaragarije ko kumurika ibyo bakora ari byiza cyane kuko bibafasha kumenyana n’abandi, gusa ngo uyu mwaka hagaragayemo inenge nyinshi zirimo umuriro mucye wanatumye hari abahise bazinga utwabo bagataha, ibiciro by’aho gukorera biri hejuru, kuri ibi hakaniyongeraho ko ngo ryakurikiranye neza n’iryabereye i Kigali abantu ntibabone akanya na gato ko kwitegura, ibyatumye hari n’abaretse kuza ku munota wa nyuma.
Imurikagurisha nk’iri ryaherukaga mu mwaka wa 2019 kuko umwaka wakurikiyeho wa 2020 hahise haduka icyorezo cya Covid-19 ibikorwa byose bihuriza abantu hamwe birahagarara, binatuma n’indi myaka yakurikiyeho ritaba kuko abikorera bari bakirwana n’ingaruka z’iki cyorezo. Kuri iyi nshuro, ryatangiye tariki 16 Kanama 2024, rikazasoza tariki 26 Kanama 2024.




