Amizero
Ahabanza Amakuru COVID 19 Ubuzima

Musanze: Yasanzwe mu nzu yapfuye biravugwa ko yazize COVID-19

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Nyakanga nibwo uwitwa Habonimana Joseph wari mu kigero cy’imyaka 35 yasanzwe yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze akagali ka Cyabagarura. Uyu akaba yari asanzwe ari umukozi w’ikigo cy’amashuri cya Virunga Valley Academy aho yari umucungamutungo w’iki kigo nacyo giherereye mu murenge wa Musanze.

Ku masaha ya saa yine n’igice za mu gitondo nibwo abo mu rugo rw’uwitwa Munyaneza Benjamin batangiye kugira amakenga nyuma yo kubona ko uyu mugabo wari usanzwe arwaye COVID-19 ariko akurikiranwa ari mu rugo ageze ayo masaha atari yabyuka. Bamaze kugerageza gukomanga ariko ntibigire icyo bitanga, abaturanyi bafashe icyemezo cyo gukuraho umwenda ukingiriza idirishya (rideau) babona aryamye hasi agaramye mu buryo budasanzwe, niko gutabaza inzego z’ubuyobozi.

Avugana n’umunyamakuru wa www.amizero.rw, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, bwana Dushime John, yemeje aya makuru ko uyu mugabo byari bisanzwe bizwi ko arwaye Covid-19 kandi ari gukurikiranirwa mu rugo.  Yasobanuye ko inzego z’ubuyobozi zihageze ziyambaje Polisi ndetse na RIB, nabo babagira inama ko umurambo w’umuntu wari urwaye COVID-19 ukwiye kwegerwa gusa ari uko inzego z’ubuvuzi zibifitiye ububasha zihageze.

Yagize ati: “Uyu mugabo yabanje kuvurirwa kwa muganga, nyuma aza koroherwa, arataha ngo akomeze kwitabwaho ari mu rugo. Yaherekejwe n’abaganga babiri batanze amabwiriza ku bantu babanaga nawe mu gipangu, babereka uko bakwiye kujya bamukurikirana. Nyuma yuko ku wa mbere yari yagezweho n’inzego z’ubuzima zikareba uko amerewe ndetse nabo baturanye bakaba bari baraye bamuvugishije, byashoboka ko yaraye akomerejwe mu gicuku ari nabyo byaba byamuviriyemo gupfa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko inzego z’ubuzima zatabaye bwangu zigasanga yashizemo umwuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze yasabye abaturage b’umurenge ayoboye ndetse n’Abanyarwanda bose kurushaho kwirinda no gushyira mu bikorwa ingamba n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Yagize ati: “Mu murenge wa Musanze tugomba gukomeza ingamba zo kwirinda ndetse tukarushaho cyane.” Ibi kandi ni nyuma yuko mu minsi ishize na none mu murenge wa Musanze mu kagari ka Cyabagarura mu mudugudu wa Gaturo, uwitwa Ntakirutimana Florence w’imyaka 28 wari usanzwe akora mu nzu itunganya imisatsi nawe yitabye Imana azize COVID-19 nawe akaba yari arwariye mu rugo.

Avuga ku barwayi ba COVID-19 barwariye mu rugo, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, kuri uyu wa 6 Nyakanga 2021 mu kiganiro “Ishusho y’Umunsi” cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu yavuze ko umubare w’abarwariye mu rugo ukomeje kwiyongera, iki kikaba ari ikibazo gikomeye kuko igihugu kiri gutakaza ubushobozi bwo kubitaho, bityo ibyago by’uko icyorezo cyahitana benshi bikiyongera kuko kubagezaho ibyangombwa nkenerwa bigorana cyane.  

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo hamenyekane neza koko niba yazize COVID-19.

Nyakwigendera Habonimana Joseph asize umugore n’umwana umwe

Related posts

Maj Gen Peter Cirimwami wahahamuwe na M23 yahawe kuyobora “Operasiyo muri Kivu ya Ruguru”.

N. FLAVIEN

Visi Perezida wa Malawi yatawe muri yombi aregwa bituga ukwaha.

N. FLAVIEN

Ibiro bya Perezida Tshisekedi byahakanye gushyira mu mwanya umujenerali wapfuye cyera.

N. FLAVIEN

3 comments

Pacifique July 6, 2021 at 10:21 PM

Yooo
Imana imutuze aheza bambe!

Reply
Pascal July 7, 2021 at 6:51 AM

Mbega umuntu upfuye mu buryo bubi weeee!!!! Bivuze ngo umwuka wamushiranye basi aragagara !!! Iki kinyagwa ngo ni Covid-19 kiramara Abantu kuko abarwayi bamaze kurenga ubushobozi bwa Leta

Reply
Mabe July 7, 2021 at 6:53 AM

Abasigaye bihangane kandi bakomere n’ubwo kubyakira bitoroshye . Ku munsi w’amateka byose bizajya ahabona twongere tubonane n’abacu

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777