Amahugurwa ahagije yahawe abajyanama b’ubuzima mu kuvura indwara zitandukanye, yatumye umubare munini w’abarwayi wahoraga ku bigo nderabuzima byo mu karere ka Musanze ugabanuka kuko bavurirwa mu midugudu.
Gahunda y’abajyanama b’ubuzima yashyizweho na Leta hagamijwe kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage, aho batangiye bita cyane ku gukurikirana ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.
Nyuma baje kongererwa amahugurwa aho kuri ubu banavura izindi ndwara zirimo n’izitandura, indwara y’impiswi, umusonga, gupima abana ku bijyanye n’imirire n’imikurire, ubukangurambaga ku isuku n’isukura n’ibindi.
Serivise zitangwa n’abajyanama b’ubuzima zatumye abaturage badakomeza kurembera mu ngo cyangwa ngo bakore ingendo ndende bagana ibigo nderabuzima.
Nyirabukara Jacquéline ni umwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Musanze, avuga ko bitabwaho bihagije bahabwa amahugurwa menshi mu gukurikirana no kuvura indwara zitandukanye, ndetse bikaba byaratanze umusanzu ukomeye mu buvuzi bwegerejwe abaturage.
Yagize ati: “Abaturage baratugana ku bwinshi kuko baratwizera. Dufite ibikoresho bigezweho, turabapima tukabaha n’imiti, abo tubona ko bakeneye ubuvuzi bwisumbuyeho tukabohereza kwa muganga”.
Yemeza kandi ko kuri ubu abarwayi bajya kwa muganga batabanje kunyura ku bajyanama b’ubuzima ari bacye cyane kuko abenshi babavurira mu midugudu aho bakorera.
Akazi gakorwa n’abajyanama b’ubuzima gashimangirwa n’abaturage babagana, aho ngo babavurira aho bari akenshi bagakira batagombye kujya kwa muganga
Nikuze Adéline ni umubyeyi warwaje umwana we maraliya maze yitabaza umujyanama w’ubuzima amuvura bitabaye ngombwa ko amujyana ku kigo nderabuzima. Yemeza ko abajyanama b’ubuzima baje bakenewe kandi bashoboye.
Yagize ati: “Umwana yageze mu gicuku agira umuriro mwinshi, atangira kuruka. Namujyanye ku mujyanama w’ubuzima amusuzumye amusangana maraliya, yamuhaye imiti amuvura ntagiye kwa muganga kandi arakira”.
Uretse gufasha abaturage kubona serivise zubuvuzi hafi, inzego zubuzima zivuga ko akazi gakorwa n’abajyanama b’ubuzima korohereje abaganga gutanga serivisi neza, ndetse binagabanya umubare munini w’abahoraga ku bigo nderabuzima.
Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, avuga ko abajyanama b’ubuzima bafite uruhare runini mu gufasha abaganga mu kuvura indwara zitandukanye, ndetse ngo ku mavuriro ntihakigaragara abarwayi benshi, by’umwihariko kuvura maraliya ngo 70% by’abarwara iyi ndwara bavurwa n’abajyanama b’ubuzima.
Yagize ati: “Abajyanama b’ubuzima bafite uruhare rukomeye mu migendekere myiza ya serivisi z’ubuvuzi. Bavura maraliya kandi bafite ibikoresho biyipima mu buryo bwihuse, bakabaha imiti bagakira, kuri ubu 70% by’abayirwaye bavurirwa mu midugudu barimo bikozwe n’abajyanama b’ubuzima”.
Dr Muhire akomeza agira ati: “Ubusanzwe bajyaga bita cyane ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ariko ubu bavura n’izindi ndwara nk’umusonga, indwara y’impiswi ku buryo uyirwaye aticwa n’umwuma, gupima abana imirire n’imikurire, kwigisha abaturage kwirinda indwara zandura n’izitandura, isuku n’isukura n’ibindi”.
Yemeza kandi ko bafite uruhare rukomeye mu kurinda ubuzima bw’abaturage ndetse no kugabanya umubare munini w’abarwayi babaga bari ku bigo nderabuzima. Ubukanguambaga bakora kandi ngo bwatumye nta baturage bongera kurembera mu ngo.
Mu karere ka Musanze habarurwa Ibigo nderabuzima 17, aho bikorana n’abajyanama b’ubuzima bakorera mu midugudu itandukanye bagera ku 1,715 bakurikirana bakanavura indwara zitandukanye, ari nabyo byatumye ibi bigonderabuzima bitacyakira abarwayi benshi cyane.
Kuva uru rwego rw’abajyanama b’ubuzima rwajyaho, u Rwanda rufite abajyanama b’ubuzima bagera ku bihumbi 60, ni ukuvuga ko buri mudugudu ufite abajyanama bagera kuri bane bagira uruhare mu kwegereza abaturage ubuvuzi.


Yanditswe na N. Janvière / WWW.AMIZERO.RW