Amizero
Ahabanza Amakuru Trending News Ubuzima Umutekano

Musanze: Umurambo w’umusaza w’imyaka 60 wagaragaye ku biro by’Akagari.

Mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ku biro by’Akagari ka Kabeza hagaragaye umurambo w’umusaza w’imyaka 60 y’amavuko witwa Ndangurura Claver bakunze kwita Barata, yapfiriye mu kazi yahakoraga k’ubuzamu bikekwa ko yazize uburwayi.

Byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022 biturutse ku makuru yatanzwe n’umukozi usanzwe uhakora isuku nk’akazi ke ka buri munsi, inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’Ubugenzacyaha, RIB bahita bahagera, aho byakekwaga ko yishwe anizwe , ariko iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB ryagaragaje ko nta gikomere kimugaragaraho ndetse ahubwo hagaragara amaraso yavuye aturuka mu kanwa bigakekwa ko ari ubundi burwayi yari afite bwamuhitanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard aganira n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW yemeje aya makuru avuga ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu musaza yaba yazize uburwayi.

Yagize ati: “Mbere ya byose turihanganisha umuryango wabuze uwabo. Natwe amakuru y’urupfu rw’uyu musaza twayamenye mu gitondo ubwo umukozi ukora isuku hano ku Kagari yari agiye gukora isuku akamubona aho yari aryamye yapfuye. Ubu RIB imaze kudufasha mu iperereza ry’ibanze bamaze kutugaragariza ko bishoboka kuba yazize uburwayi kuko nta gikomere kimugaragaraho ku mubiri hose”.

Yakomeje agira ati: “Birashoboka ko umuntu yaba afite ubundi burwayi kandi no mu makuru abaturage baduhaye ni uko yari asanzwe arwaye. Turizeza abaturage ko umutekano uhari kandi iperereza rirakomeza gukorwa kuko uyu nyakwigendera tugiye kumujyana kwa muganga hakorwe ibizamini ikiza kuvamo nacyo turagisangiza abaturage”.

Kugeza ubu Umurambo w’uyu musaza wajyanywe ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma ryisumbuyeho hamenyekane neza nyirabayazana y’urupfu rwe.

Ibiro by’Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve ahabonetse umurambo w’uyu musaza.

Related posts

Nigeria: Abitwaje intwaro bateye gereza babohora zimwe mu mfungwa zari zihafungiwe.

N. FLAVIEN

REG yihaye intego ko muri 2029 izaba imaze gucanira ingo zisaga 200,000 mu burasirazuba.

N. FLAVIEN

Icyatumye igiciro cy’isukari kigabanyuka ku isoko ry’u Rwanda cyamenyekanye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777