Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Kwibuka Ubutabera

Musanze: Umukozi w’Akarere wahinduye urwibutso ahabikwa ibikoresho yatawe muri yombi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, hamenyekanye amakuru avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, Ntibansekeye Léodomir, umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe gukurikirana ibikoresho.

Aya makuru akaba yemeza ko uyu watawe muri yombi aherutse gufata umwanzuro uteye kwibaza byinshi, ahitamo kubika ibikoresho byari bigenewe abagizweho ingaruka n’ibiza n’ibyabafite ubumuga, mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze.

Bivugwa ko uyu mukozi yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023, kuri ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhoza, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru aho akurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside.

Ibyo bikoresho byabitswe mu Rwibutso, ni matola zari zigenewe abagizweho ingaruka n’ibiza n’amagare y’abafite ubumuga bitigeze bihabwa abo byari bigenewe bikabikwa mu cyumba mberabyombi cy’Akarere ka Musanze, kikaza kuba gito bikimurirwa mu Rwibutso rwihishwa bikozwe n’uyu mukozi.

Aya makuru yaje kumenyekana mu Cyumweru gishize ubwo abagize Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite bakoreraga ingendo mu Turere dutandukanye, ubwo biteguraga gusura uru Rwibutso nibwo byakuwemo igitaraganya ndetse hari n’amakuru y’uko inzego zitandukanye zirimo na Ibuka zahise zitangira gukurikirana iki kibazo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru asaba abantu bose kwirinda icyaha nk’iki kuko RIB idateze kubyihanganira.

Yagize ati: “Mu ibazwa ry’ibanze uyu Ntibansekeye yiyemereye ko yari yasabwe n’ubuyobozi bw’Akarere gukura ibyo bikoresho aho byari birunze ngo kuko byari biteje umwanda agashaka aho abishyira mu kindi cyumba, ngo rero we yigiriye inama yo kujya kubibika mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Dr Murangira yasabye abantu kwirinda ibyaha nk’ibi byo gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside, ruri mu bimenyetso by’amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo.

Yagize ati: “RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yitwaje uburangare cyangwa se n’ubundi buryo bwo guteganya guke”.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze/Photo Internet.
Muri kimwe mu byumba by’inzu y’urwibutso ni ho uyu mukozi w’Akarere yahinduye ububiko bw’ibikoresho bitarahabwa ba nyirabyo/Photo Internet.

Related posts

Goma: Abaturage bakoze imyigaragambyo basaba ingabo za EAC kubavira mu Gihugu.

N. FLAVIEN

U Rwanda rwafashije Afurika y’Epfo gucyura imirambo y’abasirikare bayo baguye muri DR Congo barwana na M23.

N. FLAVIEN

General Jeff Nyagah wayoboraga Ingabo za EAC muri DRC yeguye kubera impamvu zikomeye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777