Ababyeyi barerera ku Ishuri rya Kingdom rifite icyicaro mu Karere ka Musanze, bemeza ko batakibona Kingdom nk’ishuri gusa ko ahubwo baribona nk’urugo bitewe n’indangagaciro abana babo bahatorezwa, zikaba ziyongera ku burezi bufite ireme buhatangirwa.
Mu gihe abanyeshuri bakoze Ibizamini bya Leta bari kujya ku mashuri, Kingdom yo yabanje gushimira abahize bagiye gukomereza ahandi, maze mu mpanuro za benshi, basabwa gukomeza kuba inyenyeri, aho bagiye naho bagakora cyane kugirango bakomeze kugira amanota meza.
Bright Davis, umuyobozi [Headteacher] wa Kingdom School, yagarutse ku mateka ya Kingdom, avuga ko nta bindi bidasanzwe bakora uretse guha agaciro umurimo wabo w’uburezi kandi bakawuha umwanya, ubundi ngo bagakurikiza imirongo ngenderwaho y’Igihugu n’iyashyizweho n’uwashinze ikigo maze ngo bakagera ku ntsinzi nyayo.
Yagize ati: “Navuye iwacu mu Uganda, nza mfite intego yo gufasha benewacu ba Rwanda kuko nari nziko bafite ikibazo mu kuvuga uruzungu [icyongereza]. Hari benshi bakomeje kuvuga ngo Kingdom, Kingdom, nyamara ntibazi ko aha hari ibyo Imana yagambiriye gukora kandi bigomba gusohora binyuze muri twe”.
Umubyeyi wavuze mu izina ry’ababyeyi, yitwa Mukamukesha Julienne. We kimwe n’abandi bavuze, bose bahurije ku gusaba abatarayoboka Kingdom kuyiyoboka ku bwinshi, kuko ngo iyo abantu bataramenya ubwiza bw’ikintu bashobora guhura n’ibihombo bivuye ku butamenya ukazasanga nyuma bicuza. Avuga ko Kingdom batakiyifata nk’ishuri gusa ko ahubwo yababereye urugo bitewe n’ukuntu bita ku bana babo.
Abanyeshuri barangije muri Kingdom School umwaka ushize wa 2021-2022 ni 41 bose bakaba baratsinze neza bahabwa ibigo nk’uko bigarukwaho na Inkindi Ariella, umwe mu banyeshuri ba Kingdom bagiye mu yisumbuye.
Yagize ati: “Twize neza natwe biduhesha kubona amanota yo hejuru. Abenshi hano twagize 30 na 29 ku buryo biduha icyizere ko no mu mashuri yisumbuye tuzakomeza kubyitwaramo neza tubikesha umusingi twakuye muri Kingdom School, turangajwe imbere n’abarezi bacu bakoze amanywa n’ijoro baduha ibisabwa byose”.
Uwashinze Kingdom School, Madame Uwimana Immaculé, ashima Imana aho igejeje ikora kuko ngo ibicantege byari byinshi ariko kuri ubu byose bikaba byaracecetse ahubwo gushaka kwayo [Imana] kukaba ari ko kuri gukora ku buryo ishuri rimaze kugera mu Byangabo, Gicumbi ndetse na Rubavu, kandi hose ngo abarimu bakaba bashoboye ku rwego mpuzamahanga.
Kingdom School yabonye ibyangombwa biyemerera gukora, mu mwaka wa 2011 ari nabwo imfura zaryo zakoze ibizamini bya Leta, riba irya mbere kuko abana 16 bakoze icyo gihe, bose batsinze. Nyuma yo kuba ubukombe, ryagabye amashami mu Murenge wa Busogo ku muhanda wa kaburimbo Musanze – Rubavu, bakorera kandi mu Karere ka Gicumbi, ndetse no mu Rugerero mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kwegereza uburezi bufite ireme ababukeneye.
Leta y’u Rwanda ishyize imbaraga mu burezi, aho yifuzako umwana w’u Rwanda wese yiga. Umwaka w’amashuri 2022-2023 watangiye tariki 26 Nzeri 2022, abo mu wa mbere n’uwa Kane w’ayisumbuye bo bahabwa ikindi cyumweru kuko bo batangiye ku wa Kabiri tariki 04 Ukwakira 2022 nyuma y’uko amanota yabo atangarijwe.
AMAFOTO:











1 comment
May God bless you, our partners.
I have loved the reality in this news.