Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka ngo irebe ko ireme ry’uburezi ryazamuka, hari benshi bakomeje kwitwikira uwo mugambi wa Leta wo kongera umubare w’ibyumba by’amashuri nabo bagahitamo gushinga amashuri yigenga, gusa bo bakirengagiza ko kimwe mu byo Leta igenderaho ari ukubaka amashuri akomeye kandi asa neza ku buryo ahesha ishema umwana w’umunyarwanda uyigamo.
Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Musanze nk’umujyi wa kabiri kuri Kigali baganiriye na WWW.AMIZERO.RW na AMIZERO TV, bemeza ko baterwa agahinda n’ibisa nk’amashuri byiyongera umunsi ku munsi mu mujyi wa Musanze, ibi kandi ngo bigakorwa mu maso y’ubuyobozi bw’ibanze, ibyo bo bemeza ko biterwa na ruswa kuko ngo bene gushinga ayo mashuri birirwa bigamba ko “ubuyobozi buri mu biganza byacu”.
Umwe twasanze mu murenge wa Cyuve yagize ati: “Muzenguruke hariya hose murasanga buri rugo rwarahinduwe ishuri, ndetse ikitubabaza ntibabanza ngo bubake ahubwo buracya tugasanga bateyeho icyapa ngo ni ishuri, bagahamagara ababyeyi twakumva ko amafaranga bishyuza ari macye tukajyanayo abana bacu twiruka kuko baba batwizeza ko bazabigisha neza kurusha abo dusanzwe tuzi muri uyu mwuga”.
Undi nawe twasanze mu murenge wa Muhoza ufatwa nk’umutima w’umujyi wa Musanze yagize ati: “Ni ukuri turambiwe akajagari k’amashuri ari hanze aha. Twibaza niba bagira ibyangombwa cyangwa se wenda niba ubuyobozi bwacu buzi ko ibi bintu biri gukorwa. Mu by’ukuri wagirango amashuri yigenga yahindutse nk’amacumbi (lodges) kuko ari yo usanga bafungura uko biboneye. Rwose mudutabarize hato tutazahinduka nko muri Congo cyangwa tukazisanga turi mu makimbirane adashira ashobora kuzakomoka kuri ibi bintu bikorwa ku manywa y’ihangu abakabihaye umurongo bigaramiye”.
Mu gushaka kumenya niba ubuyobozi bwaba buzi iki kibazo, twageze ku biro by’Akarere ka Musanze tuganira na bwana Kayiranga Théobald, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, atazuyaje atwemerera ko icyo kibazo nabo bakizi kandi ko nabo bamaze kubona ko biteje akajagari mu mujyi ndetse no ku hazaza h’uburezi bw’u Rwanda, yemeza ko umuti kandi usharira uri kuvugutwa ku buryo ngo uyu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 ugomba gutangirana n’amashuri yigenga yujuje ibyangombwa bitangwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Yagize ati: “Aba bantu ni benshi rwose kandi usanga abenshi ari abarimu bagiye bava ku bigo bakoragaho bagahita bashaka aho bakodesha ibikari cyangwa inzu zagenewe guturwamo bagatangizamo amashuri. Rwose ndababwira ko ibyo bintu bitemewe kuko utangiza ishuri agomba kuba afite icyemezo gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’amashuri n’Ibizamini, NESA. Murakoze cyane kudufasha, natwe ubu tubirimo ku buryo tugiye kumenyesha Imirenge ikadufasha kugenzura, abadafite ibyangombwa ntibazemererwa gutangira abari bahafite abana bazabajyana ku bigo bifite ibyangombwa”.
Uyu muyobozi kandi yasabye ababyeyi kwitwararika bene ibyo bigo usanga akenshi bikorera ahatujuje ibyangombwa, kuko ngo akenshi n’ubwo abana biga ariko usanga nta hantu banditswe kuko ngo kuri ubu hari sisiteme (system) ya Leta ifasha mu kugenzura umwana wese wiga (SDMS), iyi ngo ikaba ihabwa ikigo cyamaze kubona icyangombwa gitangwa na NESA.
Bimwe mu bigo byatunzwe agatoki n’aho biherereye:
1) Volcanoes View School:
Iri rikorera mu murenge wa Muhoza, ahahoze ibagiro rya Musanze ubu hakaba hakoreramo akabari n’ishuri icyarimwe, ibyo benshi bibaza uko ibi bintu bikorana.
2) Witty Nursery School:
Aba nabo bakorera mu murenge wa Muhoza, ku muhanda mushya wa kaburimbo uva kuri Nyamagumba ugakomeza ahahoze irimbi, bakaba biyita irerero (ECD) ry’Itorero Anglican, Diyoseze ya Shyira. Bakorera mu gikari cy’inzu yari iyo guturamo ubonako itabereye ishuri.
3) Unique School:
Aba bakorera mu murenge wa Cyuve hafi y’ahazwi nko ku ngagi bakaba biteguye gutangira uyu mwaka.
4) Brotherhood School: Aba bakorera mu murenge wa Kimonyi, ku buryo iyo ugeze aho bakorera ubona ibyapa n’inyuguti, wakinjira mu nzu ugasanga bacuruza inyanya, imineke, imbada n’ibindi, wakinjira mu cyitwa ishuri nyiri izina ugasanga ari inzu y’umuturage yo guturamo ariko ikoreshwa ibyo itagenewe ndetse unyuze mu gikari hakaba hari kubakwa ibyumba bitatu byagenewe amashuri abanza (Primary).
5) Read School:
Aba bakorera mu murenge wa Cyuve, ku muhanda Musanze-Cyanika urenze gato ahazwi nko kuri Giramahoro. Bakorera ku muhanda neza, ibishobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga, inyubako bakoreramo ukaba wakibaza ko ari ububiko bw’inzoga (dépôt).
6) Ecole des Elites Francophone & Anglophone:
Aba nabo bakorera mu murenge wa Muhoza, mu ikoni werekeza kuri Sonrise. Aho bakorera ni inzu yo guturamo ikikijwe n’amabuye menshi atondetse ku buryo ashobora no kugwira abana.
7) Glorious Academy:
Ikorera mu murenge wa Muhoza, ahantu utapfa gukekera ishuri kuko bigusaba kunyura mu muhanda mushya wa kaburimbo uva Sonrise ukanyura mu ibereshi rya 6 ariko ukiva Sonrise ukaba winjira mu bikari biri hafi y’ikoni nk’irya kabiri, aho usanga bakorera mu nzu isanzwe ari iyo guturamo.
8) Kingdom School:
Ubusanzwe iri shuri ryakoreraga mu murenge wa Muhoza ariko hari inyubako isanzwe ikoreramo akabari mu murenge wa Muko hafi y’Ikigo cya gisirikare aho bita ku ka etage hafi ya Rwanda Peace Academy aho ubona ko aka ka etage gashobora no kugwa ku bana kandi gasebeje cyane ko hakunda kunyura abanyamahanga bajya muri bigo bya gisirikare bikomeye biri hafi aho.
NESA ivuga iki kuri bene ibi bigo by’amashuri ?
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’amashuri n’Ibizamini, NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko nta na rimwe bazihanganira uwo ari we wese uzashaka gukora ibinyuranyije n’amategeko y’Igihugu, avuga ko bafite gahunda ikomeye cyane kandi mu gihugu hose atari no muri Musanze gusa ku buryo baca ako kajagari. “Ibi tuzabitangira ejo bundi amashuri yatangiye ku bufatanye n’izindi nzego bireba kuko natwe twifuza ko umwana w’u Rwanda yiga neza kandi akigira ahasa neza hatashyira ubuzima bwe mu kaga”.
Yakomeje agira ati: “Tuzareba bene ayo mashuri yose, turebe akora neza kandi yujuje ibisabwa tuyahe ibyangombwa (accreditation), akora neza ariko agifite ibyo abura tubibanwire tubahe n’igihe runaka cyo kubikosora, noneho akora nabi kandi akorera ahashobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga afungwe kuko biri mu nshingano zacu kuba twafunga ibibangamira uburezi twifuza n’ubwo gufunga atari byo tuba dushyize imbere”.
Kuba ishuri ryigenga ryatangira gukora ridafite ibyangombwa birasanzwe kuko ari kenshi hagiye hagaragara amashuri amara n’imyaka runaka akora ariko wababaza ibyangombwa bakararama ibyo benshi bakurikiranira hafi uburezi bemeza ko bizagira ingaruka zikomeye ku gihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Uretse mu minsi yashize utangiza ishuri yashoboraga gusaba ibyangombwa ku murenge cyangwa ku karere, ubu bisaba kwandikira NESA ariko mu gihe utegereje ukaba ukora. Gukora utagira ibyangombwa bikaba bivuze ko udashobora gutanga imisoro, guteganyiriza abarimu ndetse no kuba umeze nk’uri mu kirere mu gihe utarabona uburenganzira kuri sisiteme yifashishwa mu gucunga abanyeshuri b’Igihugu (SDMS) itangirwa ku karere.



