Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubukungu Umutekano

Musanze: Abashumba barashyirwa mu majwi mu bwambuzi bw’ingufu bwitwikira akabwibwi.

Abatuye mu murenge wa Cyuve, by’umwihariko mu kagari ka Bukinanyana, Umudugudu wa Mwidagaduro bavuga ko babangamiwe cyane n’ikibazo cy’abashumba b’ibihazi basigaye bitwikira ijoro bakabambura amatelefone n’ibindi bikoresho bafite.

Aba baturage bavuga ko bari bamaze kabiri badahura n’iki kibazo ngo ariko muri iyi minsi cyongeye kuba ingorabahizi ku buryo gutaha saa moya z’umugoroba zageze ugenda wikandagira uzi ko bashobora kukwambura.

Bavuga kandi ko muri uyu mudugudu hari ubwiganze bw’abashumba bita ku nka z’aborozi bahatuye bakaba bashobora kuba bahembwa ayo bita urusenda (make), bikabatera kutanyurwa bakajya gushakira andi mu bwambuzi.

Uwitwa Muhire waganiriye na WWW.AMIZEEO.RW yagize ati: “Muri Mwidagaduro ntitwaherukaga ibibazo bya kaci, byongeye kumvikana vuba aha, ubu biri guterwa n’abashumba baza kuragira inka bavuye mu tundi turere, bagera hano bakigira ibihazi bagashaka gushakira amikoro mu nzira mbi.”

Undi ati: “Ushobora gusanga wenda nk’iwabo yari asanzwe adashobotse akumva ko bagera na hano muri Cyuve ariko birakomeza, uko bazana abashumba babasimburanya niko iki kibazo cy’ubujura bw’ingufu kirushaho kuzamura umurindi.”

Aba baturage bavuga ko kwamburwa n’umushumba ari nko guhura n’intare ishonje kuko baba bagendana ibikoresho gakondo birimo imihoro, udukezo n’inkoni basanzwe bifashisha mu kazi kabo.

Icyakora hari abemeza ko amafaranga aba bashumba bahembwa, atarengeje 10,000 na 15,000 ku kwezi ntacyo abamarira bikababera intandaro yo kwishora mu bujura nk’ubu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Baptiste agaruka kuri aya makuru yatanzwe n’abatuye muri uyu mudugudu yagize ati:” “Hagaragaye cases ebyiri z’abashumba bakoraga urugomo bamaze gusinda bagahungabanya umutekano hafashwe abashumba 5 bari mu maboko ya polise bari gukorwaho iperereza.”

Yakomeje agira ati: “Ubutumwa duha abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe ku bantu bafite imyitwarire mibi bakigishwa icyaha kigakumirwa kitaraba. Abaturage barasabwa gukora amarondo bagafatanya n’inzego z’umutekano mu kwicungira umutekano”.

Uyu muyobozi yanagarutse ku borozi baha akazi aba bashumba kuko aribo ahanini bakwiye kugira uruhare rwo gushakira igisubizo iki kibazo. Ati: “Aborozi barasabwa gushaka abashumba b’inyangamugayo.”

Usibye ubujura bw’ingufu ahanini bukorwa bwitwikiriye akajorojoro (akabwibwi) ngo no ku manywa bamwe batangiye kwishora mu ngo bakiba ibyanitse ngo gusa abaturage nabo bafatanyije n’inzego z’ibanze bari kubahashya.

Mu mudugudu wa Rugeshi n’uw’Ubwiza ngo naho hari ikibatsi cy’ubu bujura ariko SP Mwiseneza Jean Baptiste yavuze ko ababigerageje ubu bamaze gufatwa.

Related posts

Gen. Muhoozi yakuriye inzira ku murima abibwiraga ko UPDF igiye kurwanya M23 muri DRC.

N. FLAVIEN

Inkomoko y’amateka ashaririye Virgil Van Dijk wa Liverpool ahuriyeho na Dele Ali.

KALISA

Kenya: Umushinga BBI wa Uhuru Kenyatta watewe utwatsi

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777