Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Mu mwambaro wa gisirikare, Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo ihambaye ya RDF [Amafoto]

Kuwa Kane tariki 17 Kanama 2023 Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yakurikiranye imyitozo ya gisirikare y’ingabo z’u Rwanda (RDF), yambaye impuzankano ya gisirikare.

Iyo myitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda yahawe izina rya Exercise Hard Punch 04/2023 yabereye mu kigo gitangirwamo amasomo yimbitse  ya gisirikare i Gabiro.

Iyi myitozo irangwa no kwerekana uko ibikoresho bya gisirikare bikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare. Igamije gukarishya ubushobozi bw’abasirikare, kubereka uko bitwara ku rugamba, uko ibyiciro by’ingabo bifatanya mu gihe cy’urugamba n’ibindi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) bibinyujije ku rubuga rwa ‘X’ rwahoze ari Twitter, byatangaje ko ari imyitozo ikomatanyirije hamwe, ni ukuvuga ko ihuza imitwe itandukanye y’ingabo zaba izirwanira mu kirere no ku butaka.

Iyi myitozo yari yitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lieutenant General Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda n’abandi bagize Guverinoma.

Nyuma y’iyi myitozo, Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kuganiriza ingabo zaba izikiri ku rugerero n’izavuye ku rugerero.

Ni ku nshuro ya Kane ingabo z’u Rwanda zitegura imyitozo nk’iyi, aho iheruka yabaye mu Ukuboza 2018 nk’uko tubikesha Igihe.

Iyi myitozo yigisha ingabo uburyo ibyiciro byose haba abarwanira ku butaka, abo mu kirere n’ingabo zidasanzwe (Special Force) bafatanya mu rugamba bifashishije intwaro zitandukanye zaba into n’inini mu guhangana n’umwanzi.

Abasirikare badasanzwe b’u Rwanda mu muhango wo gusoza imyitozo idasanzwe/Photo Internet.

Related posts

Lt Gen Mubarakh Muganga yatangiye imirimo nk’umugaba mukuru wa RDF.

N. FLAVIEN

DRC: Ubwiza bwa ‘Stade des Martyrs’ nyuma yo gushyirwamo intebe [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Irregular verbs list: Zimwe mu nshinga zidakurikiza amategeko zikoreshwa mu Cyongereza.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777