Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke gukorera hamwe bagamije inyungu z’umuturage, bakumva ko ari abajyanama bakorera abaturage babatumye kuruta uko baba abajyanama b’Akarere.
Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi itatu w’abajyanama 17 bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke. Mu kiganiro yatanze gifite insanganyamatsiko igira iti: “inshingano, imikorere n’imikoranire; Ibyafasha mu kuzuza inshingano”, yasabye abajyanama gushyira imbere inyungu z’umuturage kuko ari we wabatoye, gukorera hamwe nk’ikipe, gusangira amakuru n’abo bakorana.
Ati: “Mwirinde amacakubiri n’amatiku bituma mudasohoza inshingano mwahawe n’umuturage wabatoye. Mukorere hamwe nk’ikipe bizatuma mushobora kwirinda ibibarangaza ahubwo murusheho guharanira ibiteza imbere Akarere kandi mugaragaze ‘itandukaniro’ mu byo mukora”.
Sebarinda Anastase ni umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere. Avugako uyu mwiherero bawungukiyemo byinshi. Ati: “Udufasha kwibukiranya ko twatowe dutowe n’abaturage kandi dukwiye kubavugira. Ni umwanya mwiza wo kutwibutsa inshingano tugakora tuzi neza ibyo dukora n’uko tubikora”.
Yavuze ko mu mpamba nyamukuru harimo iya mbere yo kumenya ibyo abaturage batishimiye, bagakora ibishoboka ku buryo hakorwa ibyo bishimira. Iya kabiri ni ugutaka cyangwa se kugaragaza isura y’Akarere, ibigakorerwamo bikamenyekana. Iya gatatu ni ukureba uko ibibazo by’abaturage byakemuka.
Ibi kandi byashimangiwe na madame Uwamahoro Marie Thérèse, umujyanama uhagarariye abagore akaba n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Ati: “Uyu mwiherero wongeye kutwibutsa inshingano, twibutswa ko umuturage ari we uri imbere, bityo tukaba tugiye kumanuka tumusange mu rugo aho kwirirwa asiragira adushaka ku biro kandi yaradutoye ngo tumuvugire”.
Perezida w’Inama Njyanama ya Gakenke, Mugwiza Télesphore, avuga ko bateguye uyu mwiherero kugirango barusheho kuganira ku nshingano zabo. Avuga ko kuba muri iyi Manda harinjiyemo abashya, ari ngombwa ko baganira bakungurana ibitekerezo kugira ngo bagire imikorere n’imikoranire imwe bityo barusheho kugera ku rwego rwiza ku buryo bazabasha gutekerereza Akarere imishinga irambye.
Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke igizwe n’abajyanama 17; icumi muri bo ni bashya, mu gihe barindwi bari basanzwe muri izi nshingano. Mbere yo gutangira imirimo, babanje gutorezwa i Gishari mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba, aho bibukijwe ko baje gukora mu gihe cy’iterambere aho basabwa kugenda ku muvuduko udasanzwe bazirikana ko umuturage wabatoye aza ku isonga mu bimukorerwa.





