Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu Ubuzima

Minisitiri Gatabazi yasabye abajyanama b’Akarere ka Gakenke gukora bagamije inyungu z’umuturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke gukorera hamwe bagamije inyungu z’umuturage, bakumva ko ari abajyanama bakorera abaturage babatumye kuruta uko baba abajyanama b’Akarere.

Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi itatu w’abajyanama 17 bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke. Mu kiganiro yatanze gifite insanganyamatsiko igira iti: “inshingano, imikorere n’imikoranire; Ibyafasha mu kuzuza inshingano”, yasabye abajyanama gushyira imbere inyungu z’umuturage kuko ari we wabatoye, gukorera hamwe nk’ikipe, gusangira amakuru n’abo bakorana.

Ati: “Mwirinde amacakubiri n’amatiku bituma mudasohoza inshingano mwahawe n’umuturage wabatoye. Mukorere hamwe nk’ikipe bizatuma mushobora kwirinda ibibarangaza ahubwo murusheho guharanira ibiteza imbere Akarere kandi mugaragaze ‘itandukaniro’ mu byo mukora”.

Sebarinda Anastase ni umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere. Avugako uyu mwiherero bawungukiyemo byinshi. Ati: “Udufasha kwibukiranya ko twatowe dutowe n’abaturage kandi dukwiye kubavugira. Ni umwanya mwiza wo kutwibutsa inshingano tugakora tuzi neza ibyo dukora n’uko tubikora”.

Yavuze ko mu mpamba nyamukuru harimo iya mbere yo kumenya ibyo abaturage batishimiye, bagakora ibishoboka ku buryo hakorwa ibyo bishimira. Iya kabiri ni ugutaka cyangwa se kugaragaza isura y’Akarere, ibigakorerwamo bikamenyekana. Iya gatatu ni ukureba uko ibibazo by’abaturage byakemuka.

Ibi kandi byashimangiwe na madame Uwamahoro Marie Thérèse, umujyanama uhagarariye abagore akaba n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Ati: “Uyu mwiherero wongeye kutwibutsa inshingano, twibutswa ko umuturage ari we uri imbere, bityo tukaba tugiye kumanuka tumusange mu rugo aho kwirirwa asiragira adushaka ku biro kandi yaradutoye ngo tumuvugire”.

Perezida w’Inama Njyanama ya Gakenke, Mugwiza Télesphore, avuga ko bateguye uyu mwiherero kugirango barusheho kuganira ku nshingano zabo. Avuga ko kuba muri iyi Manda harinjiyemo abashya, ari ngombwa ko baganira bakungurana ibitekerezo kugira ngo bagire imikorere n’imikoranire imwe bityo barusheho kugera ku rwego rwiza ku buryo bazabasha gutekerereza Akarere imishinga irambye.

Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke igizwe n’abajyanama 17; icumi muri bo ni bashya, mu gihe barindwi bari basanzwe muri izi nshingano. Mbere yo gutangira imirimo, babanje gutorezwa i Gishari mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba, aho bibukijwe ko baje gukora mu gihe cy’iterambere aho basabwa kugenda ku muvuduko udasanzwe bazirikana ko umuturage wabatoye aza ku isonga mu bimukorerwa.

Abajyanama bari banyotewe no kumva impanuro
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney (hagati), ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke
Nizeyimana Jean Marie Vianney, umwe mu bajyanama akaba n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke.
Gitifu w’Akarere n’abandi bayobozi bari mu mwiherero.
Madame Uwamahoro Marie Thérèse
Bwana Sebarinda Anastase

Related posts

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO.

N. FLAVIEN

“Ihuriro AFC ni igitutsi ku baturage ba DR Congo” Ambasaderi wa USA muri DRC.

N. FLAVIEN

Abarimu bo mu mashuri yigenga bakorana na Koperative Umwalimu SACCO barayishinja ubuhemu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777