Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Menya uko ibisasu rutura bya ‘Himars’ Amerika igiye koherereza Ukraine bikora.

Tariki 24 Gashyantare 2022, nibwo u Burusiya bwatangije ibitero kuri Ukraine, ubu urugamba rukaba rukomeje guhinda mu bice bitandukanye by’icyo gihugu ku buryo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden aherutse gutangaza ko agiye koherereza Ukraine ibisasu bya rutura byayifasha guhashya ingabo z’u Burusiya.

Izi ntwaro nshya zizwi ku izina rya “Himars” cyangwa MLRS, zifitemo ubushobozi bwo kurekurira icya rimwe misile nyinshi kandi zikajya mu byerekezo bitandukanye.

Ubusanzwe ibihugu byombi; yaba Ukraine cyangwa u Burusiya, bisanzwe bikoresha ibisasu byo mu bwoko bwa MLRS ariko ubwoko bwa “Himars” bugiye koherezwa muri Ukraine bukaba bwisumbuye ndetse bunafite umwihariko wo guhamya igipimo kurusha ubwoko bw’ibisasu byari bisanzwe bikoreshwa.

Ubuyobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwabwiye itangazamakuru ko izi ntwaro zizaba zibasha kurasa mu bilometero 80, zikaba zahawe kurasa mu ntera ireshya ityo mu rwego rwo kugira ngo zifashishwe gusa mu bice urugamba ruba ruri kuberamo, kubera ko Amerika inafite izindi zitwa Army Tactical Missile System (ATACMS) zishobora kuraswa mu bilometero 300.

M142 Himars ni intwaro zigezweho kandi zishobora gukoreshwa mu buryo bworoshye ndetse zikaba zarabashije gukorwa hagendewe ku gitekerezo cy’izizwi nka M270 zakozwe mu 1970, zifashishwaga n’ingabo za Amerika ndetse n’indi mitwe y’ingabo yari ihuriweho.

Nubwo bivugwa ko izi ntwaro byoroshye kuzikoresha, ngo bizasaba ko Abanya-Ukraine babanza kugira amahugurwa bahabwa kugira ngo batangire kuzikoresha ku rugamba bariho.

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gifite imitwe y’ingabo ikoresha izi ntwaro mu Burayi ndetse zinifashishwa mu bakorana na NATO muri Pologne, aho na Romania ivugwaho kuba yaratangiye gukoresha izi ntwaro za Himars.

Ukraine igiye guhabwa ibi bisasu mu rwego rwo kugira ngo ijye ibasha guhangana n’intwaro z’u Burusiya mu ntera ndende kandi n’abasirikare bayo bakomeze kuba bafite umutekano wizewe.

Ibisasu rutura bigezweho USA zigiye guha Ukraine.

Related posts

Perezida Kagame asanga ‘abantu bagufi’ badakwiye guhezwa mu Gisirikare cy’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Minisiteri nshya n’abayobozi mu myanya itandukanye: Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021

N. FLAVIEN

M23 yatangaje aho ihagaze ku byemerejwe mu nama yahuje EAC na SADC muri Tanzania.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777