Amizero
Ahabanza Amakuru Ubushakashatsi Ubuzima

Menya ibishobora kukubaho niba ukunda gufunga inkari igihe kirekire.

Gufunga inkari bikorwa n’abantu bamwe na bamwe ahanini bitewe no kubura aho bihagarika cyangwa umwanya wo kujya kwihagarika; nk’igihe uryamye cg se ahandi hatakwemerera guhaguruka ngo ujye mu bwiherero, bishobora kugira ingaruka ku mubiri.

Gushaka kunyara ni ibisanzwe ku mubiri, akaba ari yo mpamvu umuntu agira uruhago rwagenewe kubika inkari, kuko utahora unyara uko inkari zije, ariko si buri gihe aho kunyara (cyangwa kwihagarika) haboneka.

Kuba washobora gufunga inkari igihe gito, ntacyo bitwara umubiri, gusa kumara igihe kirekire bishobora kugira izindi ngaruka harimo no kongera ibyago byo kwibasirwa n’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari. Niyo mpamvu atari byiza kuba wafunga inkari igihe kirekire.

Ese wemerewe gufunga inkari igihe kingana gute?

Nubwo uruhago rw’umuntu rushobora kubika hagati ya mililitiro 400 na 500 (400-500ml; ni hagati y’agakombe n’igice na tubiri), uburyo rwuzuramo bugiye butandukana kuri buri muntu. Kuzura k’uruhago biterwa n’impamvu nyinshi, akaba ariyo mpamvu utamenya igihe nyacyo umuntu ashobora gufunga inkari.

Hari abantu bamwe bakunda gushaka kunyara cyane, zimwe mu mpamvu zibitera cyane, harimo; kunywa amazi cyangwa ibindi binyobwa cyane cyane ibirimo caffeine bikunda gutuma unyaragura cyane.

Uko ugenda usaza niko imikorere y’uruhago igabanuka, gusa kunyaragura kenshi, kuribwa ugiye kwihagarika, cyangwa se kwinyarira udukari ducye byo ntibiterwa n’imyaka.

Ingaruka zo gufunga inkari:

Mu bisanzwe, kuba wakihangana igihe gito, mu gihe utarabona aho wihagarika nta kibazo. Gusa uko inkari zitinda mu ruhago niko byongera ibyago byo kwibasirwa n’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari. Impamvu ni uko, uko inkari zitinda mu ruhago bishobora kongera umubare wa bagiteri zihakurira.

Ibyagufasha gufunga inkari igihe kirekire:

Gerageza kwicara ahantu hamwe. Kugendagenda, gusimbuka cyangwa kwinyeganyeza cyane byongera ubushake bwo kumva ushaka kunyara.
Hindura ubushyuhe cyangwa ubukonje urimo. Kuba waba ushyushye cyangwa ukonje bishobora kukongerera ubushake bwo kumva ushaka kunyara. Akenshi gukonja cyane, nibyo byongera kumva ushaka kunyara.

Kuba washaka icyo uhugiraho; nko kuganira, gukina imikino kuri telephone cyangwa ibindi byose bigufasha gufunga inkari igihe kirekire.
Mu gihe ubonye ubwiherero, ni ngombwa ko inkari zose zishira mu ruhago, bitabaye ibyo nyuma y’akanya gato urongera ugashaka kwihagarika nk’uko tubikesha urubuga umutihealth.

Kimwe mu bintu bishobora kugufasha kugira uruhago rubasha kwihanganira inkari igihe kirekire, harimo gukora sport ya Kegel

Ibyo ugomba kwirinda:

Gukomeza kunywa. Iyo uruhago rwuzuye, gukomeza kunywa byongera ikibazo, kuko ibyo unywa bibura aho bijya. Gukomeza ugendagenda bituma wumva ushaka kunyara cyane, niyo mpamvu ugomba kwicara ahantu hamwe. Ibinyobwa byose birimo ikawa bikoresha cyane uruhago, bikaba byatuma wumva ushaka kunyara cyane. Niyo mpamvu ugomba kubyirinda. Amazi ashyushye (cyangwa y’akazuyazi) cyangwa se koga mu mazi menshi (piscine cyangwa ikiyaga) byongera kumva ushaka kunyara, akaba ari yo mpamvu atari byiza kujya mu mazi wafunze inkari.

Mu gihe ubona utabasha gufunga inkari n’igihe gito gishoboka, ni ngombwa kwegera umuganga w’indwara z’impyiko n’uruhago cyangwa se umuganga w’indwara z’abagore (gynecologist and urologist) kugirango uhabwe ubufasha bwisumbuye.

Gufunga inkari igihe kirekire bishobora kukuzanira ingaruka zitandukanye.

Related posts

Burikantu yarekuwe nyuma y’iminsi itatu atawe muri yombi.

ISHIMWE Elyse Naise

Havutse imbogamizi mu mishyikirano yahuje Abanyamulenge mu Karere ka Bibogobogo

KALISA

M23 yigaruriye Umujyi muto wa Sake ntiyawutindana iwuragiza Ingabo z’u Burundi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777