Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, Perezida w’inzibacyuho wa Mali, General Assimi Goïta yirukanye abayobozi ba Guverinoma bose uhereye kuri Minisitiri w’Intebe.
Mu birukanwe na Perezida Goïta, harimo Minisitiri w’Intebe, Choguel Kokolla Maiga ndetse n’abandi bari bagize Guverinoma y’iki gihugu. Itangazo ryasomwe n’umunyamabanga mukuru w’ibiro bya Perezida rinyura kuri Televisiyo y’Igihugu, ORTM.
Umwe mu bayobozi bo hejuru muri iki gihugu, Maiga yari aherutse gukomoza ku matora ya Perezida yagombaga kuba muri icyo gihugu mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, ariko yigizwa inyuma ndetse igihe azabera ntikiratangazwa kugeza magingo aya.
Uyu muyobozi yari yatangaje ko kuba igisirikare kidakora ibyo cyiyemeje byo gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile bishobora gusubiza inyuma ibyagezweho, asa nk’uca amarenga ko hakwiye kumenyekana ikizakurikiraho mu minsi iri imbere, cyane cyane icyo igisirikare giteganya ku bijyanye no gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile.
Perezida uriho ubu, yashyizweho n’igisirikare mu 2021, bivugwa ko yakoraga mu buryo budafite ubwisanzure bitewe n’umwanya we, aho yirinda gukoma rutenderi. Amakuru ava muri icyo gihugu akaba avuga ko amatora ashobora kuzaba mu 2027.
Iki gihugu cyari gisanzwe gihanganye n’imitwe yitwaje intwaro, nko kuva mu 2012 Mali ihanganye n’abarwanira ubwigenge n’imitwe y’iterabwoba ndetse n’indi itandukanye.
General Assimi Goïta yagerageje gukora iyo bwabaga mu kuyisubiza inyuma ariko ntiyigeze ashobora kuyigeza ku rwego idashobora kubangamira umutekano w’abaturage.