Ubuyobozi bw’Igihugu cya Mali bwahagaritse ibikorwa byose by’amashyaka ya politiki, mu gihe agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi gakomeje kotswa igitutu ngo gategure amatora.
Umwanzuro wo guhagarika ibikorwa by’amashyaka ya politiki watangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma Abdoulaye Maiga, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2025.
Abdoulaye Maiga yavuze ko ari umwanzuro wafashwe kugira ngo habungabungwe ituze rusange ry’abaturage. Ntabwo havuzwe icyo ibikorwa by’amashyaka byari bibangamiyeho ituze rusange.
Kuva muri Kanama 2020 Mali iyobowe n’abasirikare nyuma y’ihirikwa rya Ibrahim Boubacar Keïta wari ku butegetsi.
Byari biteganyijwe ko inzibacyuho irangirana na Gashyantare 2024 ariko nta matora yigeze ategurwa.
Kugeza ubu ntabwo haratangazwa igihe amatora yo gushyiraho ubutegetsi bunyuze mu matora azabera (IGIHE).