M23 yakuriye inzira ku murima abatekereza ko bashobora kuyikura mu bice yafashe, ivuga ko itazongera gukora ikosa ryo kurekura cyangwa kuva mu bice yafashe.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Rwandatribune, Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Maj Willy Ngoma yatangaje ko uyu mutwe udateze kongera gupfa kurekura ibice wafashe.
Uyu mutwe wa M23 umaze kwigarurira ibice binyuranye muri Teritwari ya Rutshuru birimo umujyi wa Bunagana, uduce twa Canzu, Runyoni na Kibumba.
Major Willy Ngoma yavuze ko iyi ntego yabo itari mu magambo gusa kuko ngo abo bahanganye ari bo FARDC badafite ubushobozi bwo kubatsimbura muri utwo duce.
Yagize ati: “Nta santimetero n’imwe y’ubutaka dufite twiteguye gutakaza. FARDC nta bushobozi ifite bwo kutwambura ibice twamaze kuyambura”.
Major Willy Ngoma avuga ko kuri ubu imirwano hagati ya M23 na FARDC ibaye ihosheje ariko ko FARDC, FDLR na Mai Mai Nyatura nibaramuka bongeye kubagabaho ibitero, biteguye neza kubisubiza inyuma.
Major Willy Ngoma yakomeje avuga ko M23 ifite ubushobozi bwo gufata ibindi bice bitandukanye ariko ko yo icyo ishyize imbere atari itambara ahubwo yifuza ibiganiro n’ubutegetsi bwa DR Congo kugira ngo ikibazo gikemuke mu mahoro, bitaba ibyo na yo igakomeza kugenzura uduce yamaze gufata byanaba ngombwa intambara ikagukira mu bindi bice.