Abasirikare b’umutwe wa M23 bari kugendera ku muvuduko udasanzwe binjiye mu gace (umujyi muto nk’uko muri DR Congo bahita) ka Kamanyola kari ku mupaka wa DR Congo, u Burundi n’u Rwanda mu masaha y’umugoroba wo ku wa kabiri tariki 18 Gashyantare 2025, nk’uko amashusho yakwijwe ku mbugankoranyambaga yerekanye imodoka zabo zihinjira mu masaha ya Saa moya z’umugoroba.
Aka gace ka Kamanyola kari muri Teritwari ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, gaherereye mu bilometero 45 mu majyepfo y’Umujyi wa Bukavu na kilometero zigera kuri 70 mu majyaruguru y’Umujyi wa Uvira uherereye neza ku kiyaga cya Tanganyika.
Nta makuru na macye aratangazwa n’igisirikare cya Leta ya DR Congo, FARDC ku ifatwa rya Kamanyola ndetse n’utundi duce twinshi twayibanjirije n’utwo M23 ikomeje gufata kuko iri kurwanira ku muvuduko udasanzwe nk’uko byemezwa n’abaturage bari muri utu duce bemeza ko nta n’umwe wo kuyikoma imbere.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI yatangaje ko kuri uyu wa kabiri habaye imirwano ariko abaturage bemeje ko itamaze igihe kinini hagati y’abakomando ba M23 n’ingabo z’u Burundi zari zikambitse i Kamanyola aho zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa mbere y’uko ziyabangira ingata zigahunga, aho benshi bemeza ko nta handi ho kujya zifite uretse gusubira iwabo.
Amakuru avuga ko abasirikare bose ba Leta, FARDC bahunze bava mu mujyi wa Bukavu n’abari basanzwe ku mupaka wa Kamanyola hashize iminsi barahungiye mu mujyi wa Uvira mu majyepfo kuko ngo badashaka guhura n’akaga bagenzi babo b’abakomando (Hiboux, Satan 2, Guépards, …) bahuriye nako i Goma nyuma yo gushukwa na Kinshasa ngo barwane nyamara bikarangira M23 ibarushije imbaraga benshi bakahagwa ababarirwa mu bihumbi bagafatwa mpiri (matekwa) aho kuri ubu bari gutozwa n’uyu mutwe ngo nabo barwane bakuraho Tshisekedi bavuga ko yababeshye.
Amateka agaragaza ko Kamanyola iherereye mu kibaya cya Rusizi ari agace gafite amateka y’imirwano ikomeye yahabereye mu mwaka w’1964 ubwo ingabo zari iza Mobutu Sese Seko (Armée Nationale Congolaise) zatsindaga zikarangiza ukwigomeka kw’inyeshyamba za Pierre Mulele. Muri aka gace hari ishusho nini ihagazeho abasirikare mu rwego rwo kwibutsa ayo mateka.
Kamanyola yamenyekanye cyane nk’umujyi wakundwaga byihariye n’uwari Perezida Mobutu Sese Seko, ndetse Stade nini muri DR Congo, Stade des Martyrs de la Pentecôte ijyamo abantu barenga 80,000 icyuzura mu 1994 yiswe Stade Kamanyola, iryo zina rihindurwa mu 1997 ubwo Mobutu yari amaze gukurwa ku butegetsi nk’uko tubikesha BBC.
Uretse iyi Stade, Mobutu yari afite ubwato bunini bwe bwite yaguze mu Bubiligi yise Kamanyola, nabwo Laurent-Désiré Kabila yahinduriye izina bukitwa Lemera. Mobutu yari afite kandi Division yihariye ya gisirikare yitwa “Division Kamanyola”.
Abanyamateka batandukanye bavuga ko mu rugamba rwa Kamanyola mu 1964 ingabo za Leta y’icyo gihe zari ziyobowe na General Major Mobutu Sese Seko ubwe wari umugaba w’ingabo za Congo icyo gihe, mbere yo gufata ubutegetsi mu 1965, aho mu 1971 yahinduye izina ry’Igihugu kikareka kwitwa Congo kikitwa Zaïre naryo ryaje guhindurwa ubwo Mobutu yari amaze gupfa ubu kikaba cyitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC/DRC).
Kuba M23 yamaze gufata Kamanyola nyuma y’iminsi micye ifashe umujyi munini wa Bukavu ukaba ari nawo murwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, bituma benshi bavuga ko M23 irimo kumanuka isatira umujyi wa Uvira, uyu ukaba uwa kabiri mu ntara yose ya Kivu y’Amajyepfo ifite ubuso bungana na 65,070 km².
Ni mu gihe kandi ku rwasiro rwo mu majyaruguru, naho kuri uyu wa Kabiri havuzwe imirwano muri Teritwari ya Lubero hagati ya M23 n’ingabo za Leta nk’uko byavuzwe n’abo ku ruhande rwa Leta. Muri iyi Teritwari, M23 bizwi ko igenzura ibice byerekeza muri Lubero Zone (ahakorera Teritwari), ikaba kandi ikomeje kwigarurira ibice biri hagati ya 50 km na 100 km kugirango ugere mu mujyi munini w’ubushabitsi wa Butembo. Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ifite ubuso bwa 59,483 km². Uteranyije Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo ukaba wagira ubutaka bungana na 124,553km² ubutaka bungana n’u Rwanda inshuro hafi eshanu.
