Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba M23 n’ihuriro ry’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigizwe na FARDC, FDLR, abacanshuro b’abazungu, abacanshuro b’abarundi, SADC na Wazalendo, kuri ubu M23 ikaba ikomeje kwigarurira uduce twinshi muri Masisi yerekeza ku biro bya Teritwari ndetse no muri Kivu y’Amajyepfo. Ibi ariko biri kuba mu gihe FARDC ivuga ko yazanye abakomando bashya baje kurandura M23.
Magingo aya, Umutwe wa M23 uragenzura hafi 90% bya Teritwari ya Masisi, 92% bya Teritwari ya Rutshuru ndetse na Teritwari ya Nyiragongo hafi ya yose ukuyemo Umujyi wa Goma n’inkengero zayo gusa, ibyerekana ko M23 ikomeje umuvuduko iriho bishobora kugora Ingabo za Leta kubahagarika, bikaba byatuma bashobora kwigarurira n’ibindi bice mu gihe gito kiri imbere.
Mu bice bishya M23 ikomeje kwigarurira, harimo ibice bitandukanye byo muri Teritwari ya Kalehe, Intara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse amakuru amwe ava muri biriya bice akaba yemeza ko uyu mutwe uzakomeza kwigarurira ibindi bice muri iyi ntara ari nako ibijyanira hamwe n’ibindi bice bisigaye muri Kivu y’Amajyaruguru ari naho yatangiriye urugamba.
UKO UMUTEKANO UCUNZWE MU BICE BYOSE M23 YAMAZE KWAMBURA FARDC (VIDEO):