Abarwanyi b’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binjiye muri Teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo igitutu gikomeza kwiyongera kuri Leta ya Kinshasa ivuga ko iri gutegura urugamba simusiga.
M23 yinjiye muri Teritwari ya Mwenga ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 03 Werurwe 2025, nyuma yo guhangana n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo zifatanya n’ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC.
Umwe mu baturage yagize ati: “Kuva ku mugoroba, abarwanyi ba AFC/M23 bagaragara muri Kilungutwe. Wazalendo bari bahari bagiye. Imirwano yatangiriye muri Bwahungu ku manywa, igera ahirwa ‘Mise en Garde’ mbere yo kugera muri Gurupoma ya Tibimbi.”
Uyu muturage yasobanuye ko abarwanyi ba M23 bakomereje mu gace ka Mufa, mbere yo kwambuka umugezi wa Kadubo utandukanya Teritwari ya Mwenga na Walungu, aho binjiye muri Muduwe, Kilungutwe na Kalama.
Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, ku wa Mbere tariki 03 Werurwe 2025 yatangaje ko kuva mu gitondo, imidugudu y’Abanyamulenge iherereye muri Mwenga, Fizi na Itombwe yagabweho ibitero n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya DR Congo.
Yagize ati: “Inkambi z’impunzi zatwitswe, abasivili baricwa, imidugudu iratwikwa. Ibi bikorwa bigomba guhagarara.”
M23 imaze iminsi iteguza ko izajya gutabara Abanyamulenge bakomeje kugabwaho ibitero n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, basanzwe batuye muri teritwari zirimo Fizi, Uvira na Mwenga.
Umutwe wa Twirwaneho urwanira Abanyamulenge batuye muri Kivu y’Amajyepfo uherutse gutangaza ko witeguye kwifatanya na M23 mu rugamba rwo kurinda abasivili bakomeje guhohoterwa.
Ubu abarwanyi ba M23 bari muri Teritwari esheshatu mu munani zigize Kivu y’Amajyepfo. Izo ni Kalehe, Kabare, Walungu, Fizi, Uvira na Mwenga.