Lt Gen Mubarakh Muganga yatangiye inshingano ze nshya nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Gen Jean Bosco Kazura wari umaze imyaka itatu, amezi atandatu n’umunsi umwe kuri uwo mwanya.
Umuhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, aho usibye kuba Gen Kazura yasigiye ububasha Lt Gen Mubarakh Muganga, na we yahererekanyije ububasha na Gen Maj Vincent Nyakarundi wamusimbuye ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka.
Ni ihererekanyabubasha ryitabiriwe n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, barimo Gen Maj Andrew Kagame, Umugaba wungirije w’Inkeragutabara.
Hari harimo kandi Col Francis Regis Gatarayiha wagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo ushinzwe ubutasi bwa gisirikare; Brig Gen Patrick Karuretwa ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu bya gisirikare; Brigadier General Godfrey Gasana usanzwe ari Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere na Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanire mu kirere.
Abandi barimo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga; Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro; Brig Gen Jean Baptiste Ngiruwonsonga; Umugaba wungirije w’Inkeragutabara, Gen Maj Andrew Kagame na Gen Maj Vincent Nyakarundi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.


