Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu

Leta yigomwe Miliyari 6 yirinda itumbagira rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli.

Binyuze mu Kigo ngenzuramikorere cy’Imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro, RURA, Leta y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, litiro imwe ya lisansi igera ku mafaranga 1359 ivuye kuri 1256 Frw, Litiro imwe ya mazutu yo ishyirwa ku 1368 Frw ivuye ku 1201 Frw.

Itangazo rya RURA ryaje rishimangira ibyatangajwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo, rigaragaza ibiciro bishya muri rusange; mazutu ikaba yiyongereyeho amafaranga 167 mu gihe lisansi yo yiyongereyeho amafaranga 103 kuri Litiro.

Ibi biciro bishya bigomba gukurikizwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, ni ukuvuga Mata na Gicurasi nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest mu kiganiro Ishusho y’icyumweru gitambuka kuri Televiziyo y’Igihugu, RBA, akaba yavuzeko iyo Leta itigomwa imisoro ngo ishyireho nkunganire y’agera kuri Miliyari 6, ayiyongereye yari kuba yikubye kabiri.

Iri zamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli rije nyuma y’uko Ibihugu bicukura bikanohereza hanze Peteroli bishyiriyeho ingamba, nyuma kandi ya gahunda za Guma mu rugo kubera Covid-19, Ibihugu byinshi bikaba byarakeneye ibikomoka kuri Peteroli, ibintu byatumye bizamuka. Kuri ibi kandi hiyongeraho ko kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira tariki 24 Gashyantare 2022, izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ryageze ku kigero kitigeze kibaho mu myaka 10 yose ishize.

Abaturage basabwe kutagira impungenge z’uko ibiciro by’ibindi bicuruzwa cyangwa se ingendo ku binyabiziga byatumbagira kuko Leta iba ikurikirana umunsi ku munsi ikareba ibyemezo bigomba gufatwa kugira ngo irinde abaturage bayo, ndetse ngo ikaba ari nayo mpamvu ishyiramo kariya kayabo k’amafaranga ya nkunganire.

Itangazo rya RURA rigaragaza ibiciro bishya

Related posts

Al Merrikh yanze gukina na Rayon Sports igiye gukina na Marines FC

KALISA

Meteo-Rwanda yatangaje ko hari ibice by’Igihugu bishobora kwibasirwa n’umuyaga mwinshi kandi wangiza.

N. FLAVIEN

Bamwe mu bakinnyi bahawe amakarita atukura bazira kwihagarika mu kibuga.

KALISA

2 comments

MUSEMAKWELI Prosper April 3, 2022 at 10:39 PM

icyo nabonye nuko abafashe biriya byemezo bikunze? niba leta yigomwa kuri essence yazigomye no kumuceli tunanihingira ?abakire ubanza no mu ijuru bazicazwa ukwabo!!!!!!!!!! cyangwa leta itinya abafite iminyabiziga nicyo bivuze

Reply
Protais Kagabo April 4, 2022 at 6:19 AM

Musemakweri ibyo uvuga nibyo. Kuki Leta itigomwa ku biciro by’ibiribwa nkenerwa n’umuceri ndetse n’isukari ugasanga isukari igeze ku 1600 !!! Gusa buriya wasanga harimo indi politiki tutamenya gusa bagakwiye kureba uko byamanuka ntibikomeze gutumbagira

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777