Amizero
Ahabanza Amakuru Ibidukikije Iteganyagihe Politike Ubukerarugendo Ubukungu Ubuzima

Kwita izina18: Abana 20 b’ingagi biswe amazina mu muhango uteye amabengeza [Amafoto].

Ku mbuga yatunganyirijwe ‘Kwita izina’ mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, byari ibirori biteye amabengeza kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022, aho imbaga y’abanyarwanda n’abanyamahanga bari bambariye ‘Kwita izina’ abana 20 b’ingagi bavutse bavutse mu mezi 12 ashize.

Madamu Jeannette Kagame (First Lady) yitabiriye uyu muhango, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente nawe akaba yitabiriye umuhango wo Kwita Izina nk’umushyitsi mukuru, akaba yashimiye buri wese ukomeje kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Igikomangoma mu Bwami bw’u Bwongereza, Prince Charles niwe wabimburiye abandi maze umwana w’Ingagi amwita ‘Ubwuzuzanye’, avuga ko iri zina risobanuye ubwuzuzanye hagati y’ibidukikije, umuntu ndetse n’Isi atuye, ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati: “Muri Kamena uyu mwaka, nagize amahirwe yo gusura u Rwanda ubwo nari nitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bo muri Commonwealth. Nabonye imbaraga u Rwanda rushyira mu bikorwa byo kurengera ibidukikije. U Rwanda rufite umushinga mwiza wo kwagura Pariki imaze igihe kinini muri Afurika, Pariki y’Ibirunga. Iyi ni gahunda y’imbonekarimwe, izatuma Pariki yiyongera ku kigero cya 23%. Uko kwagura Pariki y’Ibirunga, bizafasha mu mibereho y’ingagi zibone aho zita mu rugo”.

Nyuma yo kwita abana 20 b’ingagi, Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi yagaragaje ko ari iby’agaciro kongera guhurira muri iki gikorwa nyuma y’imyaka 2 bidashoboka imbona nkubone bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Clare Akamanzi kandi yashimiye Madamu Jeannette Kagame ku ruhare akomeje kugira mu guteza imbere ubukerarugendo ndetse no gushyigikira iyi gahunda yo ‘Kwita Izina’, dore ko yanitabiriye uyu muhango kuva ku nshuro ya mbere iki gikorwa gitangizwa mu 2005 nk’uko tubikesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente wari uhagarariye Umukuru w’Igihugu muri uyu muhango, yavuze ko Kwita Izina abana b’ingagi ari igikorwa gifite akamaro kuko uretse kuba kinafite ubusobanuro mu muco nyarwanda ngo kinagira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente kandi yanakomoje ku mushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, asaba abayituriye kuzashyigikira iyi gahunda yitezweho kuzongera ibituruka muri uru rwego rw’ubukerarugendo.

Umuhango wo ‘Kwita izina’ watangiye mu mwaka wa 2005, magingo aya Ingagi 354 zikaba zimaze guhabwa amazina muri uyu muhango.

Icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora inzego hafi ya zose zirimo n’ubukerarugendo aho imibare yagabanutse hejuru ya 70%. Kuri ubu RDB igaragaza ko abasura Pariki y’igihugu y’ibirunga ibamo ingagi bakomeje kuzamuka. Mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, RDB ivuga ko yinjije miliyoni 11 z’amadorali.

Uru rwego kandi ruvuga ko inyungu y’umwaka ushize ugereranyije n’umwaka wabanje yazamutseho 25%, iva kuri miliyoni 131 z’amadorali ya Amerika igera kuri miliyoni 164 z’amadorali ya Amerika.

Mu bise amazina muri uyu mwaka barimo Igikomangoma Charles, wise yifashishije ikoranabuhanga, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Mushikiwabo Louise ndetse n’ibyamamare nka Didier Drogba n’abandi.

Madame Jeanette Kagame yishimiye cyane kwitabira ibirori byo ‘Kwita izina18’
Ifoto y’urwibutso ku bashyitsi bakuru n’abise izina.
Umuyobozi Mukuru wa Francophonie, Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo nawe yise umwana umwe.
Ku mbuga yahariwe ‘Kwita izina’ hari hateguye mu buryo bujyanye n’igikorwa nyir’izina.
Didier Drogba ni umwe mu bashyitsi bise izina.
Bari bacyeye.
Ibyishimo byari byinshi bose intero ari imwe ‘Kwita izina’.
Abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bari babukereye.
Abanyamahanga bitabiriye uyu muhango ku bwinshi. 

Related posts

RIB yahakanye iby’akarengane kavuzwe kuri rwiyemezamirimo wa Mastercard muri I&M Bank Rwanda.

KALISA

Ruhago Nyarwanda: Haravugwa iki ku isoko ry’igura n’igurisha?

N. FLAVIEN

Uganda yafunguye ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777