Muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abakozi n’abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bahawe ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bibutswa uko iyi Jenoside yateguwe na bamwe mu bari abayobozi bakuru n’uko yashyizwe mu bikorwa, hagatikira imbaga y’abatutsi basaga Miliyoni.
Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2023, Me Bayingana Janvier wo mu Muryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (Ibuka) yatanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twibuke Twiyubaka Tudaheranwa n’Amateka Mabi”, abibutsa ko Jenoside yakorewe abatutsi ifite imizi mu ngengabitekerezo y’urwango yabibwe mu banyarwanda igihe kirekire.
N’ubwo Jenoside yahagaritswe n’Ingabo za RPA, hagaragajwe ko uyu munsi hakiri abagifite iyo ngengabitekerezo ya Jenoside n’abakomeje kuyibiba hirya no hino yaba mu Gihugu no hanze, ahanini ibyatijwe umurindi n’isenywa ry’ubumwe bw’abanyarwanda uhereye igihe cy’abakoloni, Repubulika zakurikiye abo bakoloni; iya mbere ndetse n’iya kabiri.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yihanganishije abanyarwanda bose, by’umwihariko abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuvunyi Mukuru kandi yasabye urubyiruko kudaha agaciro ibihuha bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bishaka kubangisha Igihugu (Rwanda), asaba abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi gukomeza “Kwibuka Twiyubaka”, anaboneraho gushima Ingabo za RPA zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko Jenoside yashobotse icyo gihe kubera akarengane kari karimitswe mu Gihugu.
Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro batanze ibitekerezo, bashimye ikiganiro cyatanzwe, bakomeza kandi gushima Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika, zahagaritse Jenoside zikanabohora u Rwanda uyu munsi rukaba rukomeje gutera imbere ruzira amacakubiri ndetse umunyarwanda wese akaba yibona nk’umunyarwanda kuruta uko yakwibona mu moko.
Ibikorwa byo Kwibuka kuri iyi nshuro ya 29 ku Rwego rw’Umuvunyi, bizakomeza muri iyi minsi 100 yo Kwibuka aho tariki 05 Gicurasi 2023, abakozi n’abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bazasura Urwibutso rwa Jenoside rwiswe “Cour d’Appel de Musanze” mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zahiciwe nyuma yo kuhahungira zihizeye ubutabera, kuri ubu zikaba ari ho ziruhukiye mu rwibutso rwashyizwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri.


