Tariki 04 Nyakanga 1994, Tariki 04 Nyakanga 2022; imyaka 28 irashize ingabo za RPA, zari iza RPF Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, zikabohora u Rwanda. Kuri ubu ahari icuraburindi hari ibikorwa by’iterambere, ari nayo mpamvu mu Karere ka Rubavu bahisemo kwizihiza uyu munsi barata ibikorwa byagezweho mu nzego zitandukanye, ibirori byabereye kuri Stade Umuganda, kimwe mu bikorwa nabyo bigaragaza kwigira no kwibohora kw’abanyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, bwana Kambogo Ildephonse, ashimangira ko “kwibohora birenze ibi byiza byose tubona kuko bifite igisobanuro kirenze”. Ati: “Murabona byibuze hafi muri buri Kagari dufitemo ivuriro, amashuri, imihanda, amazi meza n’ibindi byinshi. Ntabwo byapfuye kwizana, kandi birerekana urwego rwiza. Dukomeze duhuze imbaraga zacu, tubyaze umusaruro aya mahirwe, turusheho kwiyubakira Igihugu turushaho kukigira cyiza kurusha uko twagisanze, uko niko kwibohora nyako”.
Mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 28 Umunsi mukuru wo kwibohora, mu Karere ka Rubavu, hahembwe ingeri zitandukanye bitewe n’ibyakozwe ku rugero rw’ubudashyikirwa mu miyoborere myiza. Hahembwe Imidugudu itatu ari yo Rubaji yo mu Kagari ka Burinda, Umurenge wa Rubavu, Umudugudu wa Mirindi, Akagari ka Mirindi, Umurenge wa Mudende n’Umudugudu wa Bugeshi, mu Murenge wa Bugeshi.
Hahembwe kandi Utugari dutatu twahize utundi mu miyoborere myiza ari two: Nkomane ko mu Murege wa Kanama, Nengo ko mu Murege wa Gisenyi na Mirindi ko mu Murenge wa Mudende, hanahembwa kandi Umurenge wa Kanama nk’Umurenge wahize indi yose igize Akarere ka Rubavu. Umukozi w’Akarere ka Rubavu wahembwe nk’indashyikirwa ni madame Nyirabagenzi Athanasie usanzwe ari Assistant to the Mayor.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Major General Alex Kagame, yavuze ko ku munsi nk’uyu hibukwa byinshi kuko ngo tariki nk’iyi mu 1994 hari hashojwe ikivi ariko hanatangiye ikindi ari nacyo gikomeye cyo kubaka Igihugu kikagera ku iterambere ryifuzwa. Yashimiye byimazeyo Umugaba w’Ikirenga, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba akabasha kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, kuri ubu Isi yose ikaba ikomeje gutangazwa n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 28 gusa. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kwibohora isoōko yo kwigira.
























AMAFOTO: AMIZERO MEDIA GROUP Ltd
1 comment
Amakuru yose uko yakabaye urayaduhaye urakoze cyane