Kuri uyu wa mbere tariki 04 Nyakanga 2022 mu Karere ka Musanze no mu Gihugu hose muri rusange hizihijwe ku nshuro ya 28 Umunsi Mukuru wo Kwibohora. Mu Mirenge yose ya Musanze, uyu munsi wizihijwe, gusa biba akarusho mu Mujyi kuko ho hatashywe amagorofa asaga 14 mashya yujujwe n’abikorera.
Mu Mirenge yose uyu munsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo, gutaha Ivuriro ry’ibanze (Health Post) mu Murenge wa Nyange, mu Mirenge yose hatashywe inzu zubakiwe abatishoboye ndetse hanatahwa ibyumba by’amashuri byubatswe mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri no kugabanya ingendo ndende abana bakoraga.
Mu Murenge wa Muhoza (mu Mujyi wa Musanze) ari naho uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’Akarere, Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye, hamwe n’abaturage, bazenguruka Umujyi mu karasisi katangiriye ku Biro by’Akarere ka Musanze berekeza mu Mujyi wa Musanze rwagati ahari inzu z’amagorofa zubatswe n’abikorera mu rwego rwo gukomeza kurimbisha Musanze nk’Umujyi ugwa mu ntege Kigali.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, bwana Ramuli Janvier, yashimye abikorera bo mu Karere ayoboye ku ruhare bakomeje kugira mu iterambere ry’Akarere muri rusange n’iry’Umujyi wa Musanze by’umwihariko. Yagize ati: “Aya magorofa yatashywe uyu munsi ni ikimenyetso gifatika cyo Kwibohora isooko yo kwigira”. Yabijeje ubufatanye buhoraho mu bikorwa byose biteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu rwego rwo gukomeza kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora, habaye kwidagadura, ikipe y’abakozi b’Akarere ka Musanze yari iyobowe na Mayor Ramuli ikina umukino w’umupira w’amaguru wa gicuti n’iy’abikorera bo mu Mujyi wa Musanze yari iyobowe na bwana Habiyambere John. Uyu mukino warangiye ikipe y’abakozi b’Akarere itsinze ikipe y’abikorera mu Mujyi wa Musanze ibitego 2 kuri 1.
Umujyi wa Musanze ni Umujyi ukomeje gukurana ikivumba, ku buryo benshi mu bawugeramo, bemezako mu gihe cya vuba uzaba ugizwe ahanini n’amagorofa bitewe n’imbaraga abikorera bashyizemo ku bufatanye n’Akarere, ibintu bishimangira kwibohora nyako ndetse no gukomeza kwigira biganisha ku kugira Umujyi usukuye, uteye imbere kandi bikozwe na ba nyirabyo.




