Amizero
Ahabanza Amakuru

Kurwanya no gutsinda COVID-19 ni ugukomeza kwibohora: Perezida Kagame

Mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda kuri uyu wa 4 Nyakanga ubwo hizizwaga imyaka 27 ishize u Rwanda rubohowe yongeye kubibutsa ko kurwanya COVID-19 ndetse no kuyitsinda ari imwe nzira zo gukomeza ibikorwa byo kwibohora.

Muri ubu butumwa kandi Perezida wa Repubulika yanabwiye Abanyarwanda ko hari gufatwa ingamba zaba iza vuba ndetse n’izishyize kera zigamije gufasha igihugu gukomeza guhanana n’iki cyorezo. Murizo harimo inkingo zindi u Rwanda rugiye kubona mu minsi ya vuba, zikazatangwa haherewe kubarusha abandi ibyago byo kwandura COVID-19. Ni mu gihe ku bijyanye n’ingamba z’igihe kirekire byo Perezida Kagame yavuze ko hari kubakwa ubushobozi buzatuma u Rwanda rubasha kwikorera inkingo n’indi miti, bityo bikazarinda guhora duhanze amaso ibiri buturuke i mahanga.

Kuri ubu, bimwe mu bihugu by’Afurika bifite ikibazo cyo gutumiza inkingo mu mahanga hakaboneka nkeya, mu gihe ibihugu byo mu burengerezaba bw’isi byo bifite ikingo zirenze umubare w’abaturage zifite, ndetse rimwe na rimwe hakaba havugwa izirenza igihe zitarakoreshwa.

Perezida Kagame kandi yanibukije Abanyarwanda gukomeza kwirinda uko bishoboka. Yagize ati: “Buri wese arasabwa kuba maso no guhindura imikorere kugirango tubashe kugabanya ibyago byo kwandura virusi yandurira mu mwuka. Tugomba kandi kumva akamaro ko kwirinda ubwacu ndetse no kurinda abandi kugira ngo igihugu cyacu kibashe gutsinda iki cyorezo.”

Kuba kandi uyu mwaka Abanyarwanda batarabashije kwizihiza uyu munsi wo kwibohora nkuko bisanzwe bigenda, nibyo umukuru w’igihugu yahereyeho avuga ko dukwiye kurushaho kwirinda cyane, kuko buri munyarwanda akaba akwiye kugira ubuzima bwiza ndetse kandi akisanzura kugira ngo abashe kubyaza umusaruro amahirwe yose aboneka mu gihugu; haba mu burezi, mu gushaka akazi ndetse no kwihangira imirimo.

Mu gusoza iri jambo, umukuru w’igihhugu yibukije Abanyarwanda ko hari byinshi bagomba gukorera hamwe, anabasaba kugira icyizere cy’ejo hazaza heza.

Related posts

“Nta mwana uzongera kwimuka atatsinze neza. Ibyabaye ku basoza ibyiciro ni intangiriro”: Minisiteri y’Uburezi.

N. FLAVIEN

Wisdom Schools: Coronavirus yadukomye mu nkokora ariko ntiyatugamburuje.

N. FLAVIEN

Inkomoko y’amafoto y’ababyeyi bari konsa ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777