Koreya ya Ruguru yavuze ko itigeze igurisha intwaro ku Burusiya ndetse ko nta na gahunda ifite yo kuzoherezayo mu gihe kiri imbere, ni mu gihe raporo nyinshi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakunze gushinja iki Gihugu ko cyaba gitera inkunga u Burusiya mu ntambara bwashoje kuri Ukraine.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2022, Umuyobozi umwe muri Minisiteri y’ingabo, yavugiye ku kigo cy’itangazamakuru cya Leta KCNA, ko nta ntwaro cyangwa amasasu Igihugu cye kigeze cyohereza mu Burusiya kandi ko nta n’izo bateganya koherezayo.
Mu ntangiriro z’uku kwezi umuvugizi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yatangaje ko u Burusiya bushobora kuba bwaraguze miliyoni y’amasasu, za misile ndetse n’ibisasu bya rutura muri Koreya ya Ruguru.
Koreya ya Ruguru iri mu Bihugu bike byakomeje gushyigikira u Burusiya ku ntambara bwashoje kuri Ukraine ndetse byanatumye Ukraine ihagarika umubano na Koreya ya Ruguru.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida Vladimir Putin mu ibaruwa yandikiye mugenzi we Kim Jong-un, yiyemeje gukomeza kwagura imibanire y’ibi bihugu byombi bidacana uwaka na Amerika.
