Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro Iyobokamana

Korali Iriba y’i Huye igiye gutaramira abo mu Itorero rya ADEPR Bugarama.

Nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka, Itorero rya ADEPR Rusayo muri Paruwasi ya Bugarama, Ururembo rwa Gihundwe bategura ibitaramo bihuriza hamwe amakorari yo hirya no hino, kuri iyi nshuro bakaba baratumiye Korali Iriba yo muri ADEPR Ururembo rwa Huye mu giterane kizaba ku Cyumweru Taliki ya 03 Nzeri 2023.

Imyiteguro y’iki giterane kizasusurutswa na Korali Iriba y’i Butare n’amakorali yo kuri iri Torero irarimbanije aho biteguye iyi Korali yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka: Nta kibasha kurogoya imigambi yawe, Yakobo ndetse n’izindi nyinshi.

Muri iki giterane kandi hazaba hari Korali Isezerano y’i Muganza muri Paruwase ya Bugarama ndetse n’andi makorali yo ku Itorero rya Rusayo, bose bafatanya gushyira hejuru izina ry’Uwiteka ku bw’imirimo n’ibitangaza ikomeje gukora.

Paruwasi ya Bugarama ibarizwa mu Rurembo rwa Gihundwe, iri hafi n’umupaka wa Kamanyora uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi. Ni Paruwasi ishyize imbere ivugabutumwa ry’indirimbo kuko ngo rifasha benshi guhembuka bitewe no gukunda indirimbo.

Evangelist Maneno Samuel uyobora Itorero rya Rusayo yavuzeko iki giterane cyaguwe mu rwego rwo kuruhushaho gukumbuza abakirisito iby’Ijuru nk’uko intego y’igiterane iboneka muri Yesaya 50:7 “Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gituma nkomera mu maso hanjye hakamera nk’urutare kandi nzi yuko ntazakorwa n’isoni”.

Yagize ati: “Turongera kwibutsa abantu kugira neza kw’Imana kandi ko Imana ikitubereye maso tukanasaba abantu kutahabura by’umwihariko abakunda Korali Iriba yo mu rurembo rwa Huye ari nayo mpamvu twayitumiye kugira ngo bazarusheho gususuruka”.                                                                                        Yanditswe na Kidumu Elie/ WWW.AMIZERO.RW /Rusizi.

Korali Iriba yo mu Itorero ADEPR, Ururembo rwa Huye/Photo Internet.
Urusengero basengeramo ni urwo biyubakiye kubera ubufatanye bakanafashwa n’Imana.

Related posts

Ukraine: Ba barwanyi bari barihishe muri rwa ruganda rw’ibyuma rwa Azovstal bamanitse amaboko.

N. FLAVIEN

Inkomoko y’amafoto y’ababyeyi bari konsa ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga

N. FLAVIEN

Agapfundikiye Niyo Bosco azaniye abakunzi be ubwo yizihiza isabukuru ye

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777