Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Korali Abungeri ADEPR Kigasa ikomeje ivugabutumwa rihembura abihebye [Amafoto]

Korali Abungeri ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Kigasa, Paruwasi Nyarubara, Ururembo rwa Muhoza, bakomeje kwagura ivugabutumwa bakora ingendo mu ma Paruwasi atandukanye arimo no ku cyicaro cy’Ururembo rwa Muhoza, aho batumiwe na Korali Urukundo mu rwego rwo gukomeza kwamamaza Yesu bagamije gusubiza imbaraga imitima itakaje ibyiringiro.

Bamwe mu baririmbyi ba Korali Abungeri baganiye n’umunyamakuru wa Amizero.rw bemeza ko kuba Korali Urukundo yarabagiriye icyizere cyo kubana nayo mu ivugabutumwa mu giterane cyo kumurika umuzingo w’indimbo zabo, ari amahirwe kandi ko bahungukiye byinshi bizabafasha gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo.

Niyibizi Clémentine yagize ati: “Kuba twaje gufasha Korali Urukundo mu gushyira indirimbo zabo hanze ni umugisha kuri twe kandi hari n’icyo tuza kungukira muri iki gitaramo mu bijyanye n’ivugabutumwa kuko iyo Korali iteye imbere hari byinshi abandi bayigiraho”.

Bizimana Sammuel nawe yagize ati: “Tunejeje n’iri vugabutumwa twagiriye ku cyicaro cy’Ururembo rwa Muhoza kuko umirimo w’Imana ni mugari kandi buri wese agenda yigira kuri mugenzi we kuko nyuma yo kuvaha tugiye kubyaza umusaruro ibyo twungutse mu ivugabutumwa ryacu”.

Aba bose icyo bahurizaho ni uko cyari igitaramo giteguranye ubuhanga cyari kigizwe n’indirimbo zuzuye amavuta bifasha abitabiriye guhembukira muri Yesu Kristo Umwami w’abamwizera bose.

Nsanzimana Egide ni Umuyobozi wa Korali Abungeri. Avuga ko banejejwe n’ivugabubutumwa ryo ku rurembo. Ati: “Mu by’ukuri ni iby’igiciro cyinshi kuri Korali Abungeri mu kuza kwifatanya na Korali Urukundo mu gikorwa cyo kumurika indirimbo zabo kuko nk’uko dusanzwe tubigenza n’ahandi tugomba kubashyigikira kuko igikorwa cyabo twarakimenye kandi tukimenya kare, bituma rero twifatanya nabo kandi byagenze neza cyane”.

Korali Abungeri yatangiye umurimo w’Imana mu 1972, itangira ifite abaririmbyi 13 ubu ikaba igeze ku baririmbyi basaga 100 aho igenda ikora ibikorwa bitandukanye ibinyujije mu ivugabutumwa ahantu henshi hatandukanye nko gufasha abatishoboye ikaba ikomeje kwamamaza Yesu biciye mu ivugabutumwa mu ndirimbo.

Chorale Abungeri ikomeje ivugabutumwa rihembura abihebye/Photo Amizero.rw

Chorale Abungeri ifite abagabo bakunda guhimbaza Imana n’umutima wabo wose/Photo Amizero.rw

Korali Abungeri yo kuri ADEPR Kigasa mu murimo w’Imana kuri ADEPR Muhoza/Photo Amizero.rw

Related posts

Minisiteri y’Uburezi igiye gutangaza amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange.

N. FLAVIEN

Kiyovu sport idafite umutoza mukuru itsinze Rayon sport, APR FC inyagirira AS Muhanga iwayo

N. FLAVIEN

Perezida Biden wa USA yagennye Bill Clinton kuzamuhagararira mu Kwibuka30.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777