Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino Imyidagaduro

KNC niyongera kuvuga kuri Rayon azacika igisebe mu kanwa 

Perezida wa Gasogi United akaba na nyiri Radio/TV1, Kakooza Nkuriza Charles ‘KNC’, nyuma yo gutangaza ko Rayon Sports izahatanira umwanya wa kane muri shampiyona, aba-Rayon banze kwihangana bamusubiza bavuga ko azacika igisebe mu kanwa niyongera kuvuga izina Rayon Sports kuko bazatsinda Gasogi United nabi mu mukino bazahuramo.

Iyi ntambara y’amagambo yatangiye ku Cyumweru tariki 31 Kanama 2025, itangirira i Huye nyuma y’umukino wa gicuti wahurije Gasogi United na Mukura VS kuri Sitade Kamena. Uyu mukino warangiye mukura iwutsinze ku gitego 1-0 cya Destin Malanda.

Umukino ukirangira KNC yavuze ko ikipe ye yitwaye neza ndetse ko afite n’icyizere cyo kwitwara neza muri shampiyona. Abajijwe ku ikipe izatwara igikombe ntiyashidikanyije avuga APR FC, ageze kuri Rayon Sports ntiyayiha umwanya wa kane, ahubwo avuga ko izawuhatanira itacunga neza ikanawubura.

Ibi rero byababaje aba-Rayon, kugeza ubwo barindiriye umukino wa gicuti mpuzamahanga bari bafitanye na Vipers SC yo muri Uganda. Uyu mukino baje kuwutsinda ibitego 4-1 byatsinzwe n’abakinnyi basinyishije muri iyi Mpeshyi ari bo Ndikumana Asman watsinzemo 2, Habimana Yves na Tambwe Gloire batsinze buri wese 1.

Uyu mukino ukirangira Wasiri uvugira abakunzi ba Rayon Sports, mu kiganiro n’itangazamakuru yahaye ubutumwa KNC washyize Rayon Sports mu makipe ahatanira umwanya wa kane. Yagize ati: “Usunikana n’Imana ntatunara! Ndashaka gufata ikipe ye nawe ubwe, nawe ubwe, ku buryo mu kanwa ke azajya kuvuga ijambo Rayon Sports igisebe kigacika.”

KNC akimara kumva aya magambo yatangajwe na Wasiri yabyutse yongera gusubiza we ndetse n’aba-Rayon muri rusange, mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri radiyo ye, Radio1. Yateruye agira ati: “Rayon Sports imeze nka Slay Queen, ikunda amafoto kubi. Ubu n’iyo bakina n’Umurenge wa (Kiminete) bahita bavuga ngo iyi kipe irajya no mu Gikombe cy’Isi.”

Abafana ba Rayon Sports bihanije KNC uherutse kuvuga ko ikipe yabo izahatanira byibuze umwanya wa kane muri Shampiyona.

Related posts

Huye: Ishuri ‘EP Ikibondo’ ryashimiwe ko rikomeje kuba nyambere mu mitsindire [Amafoto].

N. FLAVIEN

Musanze: Umusaza w’imyaka 70 yafashwe asambanya umugore w’abandi asohoka yambaye agakariso gusa.

N. FLAVIEN

Bigogwe: Nyuma yo gufasha abatishoboye bahuye bagaragaza impano.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777