Perezida wa Gasogi United akaba na nyiri Radio/TV1, Kakooza Nkuriza Charles ‘KNC’, nyuma yo gutangaza ko Rayon Sports izahatanira umwanya wa kane muri shampiyona, aba-Rayon banze kwihangana bamusubiza bavuga ko azacika igisebe mu kanwa niyongera kuvuga izina Rayon Sports kuko bazatsinda Gasogi United nabi mu mukino bazahuramo.
Iyi ntambara y’amagambo yatangiye ku Cyumweru tariki 31 Kanama 2025, itangirira i Huye nyuma y’umukino wa gicuti wahurije Gasogi United na Mukura VS kuri Sitade Kamena. Uyu mukino warangiye mukura iwutsinze ku gitego 1-0 cya Destin Malanda.
Umukino ukirangira KNC yavuze ko ikipe ye yitwaye neza ndetse ko afite n’icyizere cyo kwitwara neza muri shampiyona. Abajijwe ku ikipe izatwara igikombe ntiyashidikanyije avuga APR FC, ageze kuri Rayon Sports ntiyayiha umwanya wa kane, ahubwo avuga ko izawuhatanira itacunga neza ikanawubura.
Ibi rero byababaje aba-Rayon, kugeza ubwo barindiriye umukino wa gicuti mpuzamahanga bari bafitanye na Vipers SC yo muri Uganda. Uyu mukino baje kuwutsinda ibitego 4-1 byatsinzwe n’abakinnyi basinyishije muri iyi Mpeshyi ari bo Ndikumana Asman watsinzemo 2, Habimana Yves na Tambwe Gloire batsinze buri wese 1.
Uyu mukino ukirangira Wasiri uvugira abakunzi ba Rayon Sports, mu kiganiro n’itangazamakuru yahaye ubutumwa KNC washyize Rayon Sports mu makipe ahatanira umwanya wa kane. Yagize ati: “Usunikana n’Imana ntatunara! Ndashaka gufata ikipe ye nawe ubwe, nawe ubwe, ku buryo mu kanwa ke azajya kuvuga ijambo Rayon Sports igisebe kigacika.”
KNC akimara kumva aya magambo yatangajwe na Wasiri yabyutse yongera gusubiza we ndetse n’aba-Rayon muri rusange, mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri radiyo ye, Radio1. Yateruye agira ati: “Rayon Sports imeze nka Slay Queen, ikunda amafoto kubi. Ubu n’iyo bakina n’Umurenge wa (Kiminete) bahita bavuga ngo iyi kipe irajya no mu Gikombe cy’Isi.”
