Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Nzeri 2021, umusore witwa Mutabazi yiyahuriye ku nyubako izwi nka La bonne addresse ho mu mugi wa Kigali, Imana ikinga akaboko.
Aya makuru avuga ko uyu musore yabanje guhamagara mushiki we akamumenyesha ko kubera uko abona ubuzima bumunaniye, afashe icyemezo cyo kwiyahura ngo ave ku isi y’abazima.
Mu gihe mushiki we yihutiye kugera kuri Ubumwe Hotel ngo atabare uwo bonse rimwe, yahageze asanga musaza we atariho ari, kuko yabimubwiye ajijisha ngo hatagira ugerageza kuburizamo iki gikorwa kigayitse.
Uyu musore wari mu nyubako izwi nka La bonne Addresse, ubwo yagerageje kwiyahura yaje kugwira imwe mu modoka zari ziparitse imbere y’iyi nyubako ntiyapfa.
Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru inyarwanda.com ivuga ko uyu muhungu wahise ajyanwa kwa Muganga yavunitse akaboko ndetse n’amaguru ndetse ngo bikaba bishoboka ko yaba yaviriyemo imbere.
Hashize iminsi havugwa inkuru zitandukanye z’abantu biyahura basimbutse amazu maremare, cyane cyane ahazwi nko ku Nkundamahoro, i Nyabugogo ho mu mugi wa Kigali.
